00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Mozambique byatangiye ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 11:06
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, bifungura amarembo ku bikorera b’impande zombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, tariki 6 Ukwakira 2021, hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ndetse n’Ikigo gishinzwe Iterambere, Ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri Mozambique, APIEX.

Uyu muhango ku ruhande rwa Mozambique witabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Carlos Alberto Fortes Mesquita; Umujyanama wa Perezida, Omar Ossumane Momade Mitha; Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubukungu n’Imari, Luis João Matsinhe n’abandi.

Ni mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda ibi biganiro byitabiriwe n’Umujyanama wa Perezida mu by’Ubukungu, Francis Gatare; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Tusabe Richard; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Yves Bernard Ningabire n’abandi.

U Rwanda rweretse intumwa za Mozambique amahirwe agaragara mu nzego zitandukanye, uko igihugu gikomeje korohereza Abanyarwanda n’abanyamahanga bashaka gukora ishoramari n’ubucuruzi, amategeko yashyizweho mu gukomeza kureshya abashoramari n’ibindi.

Umuyobozi Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko amasezerano yashyizweho umukono ku mpande zombi ari intangiriro yo gushyira mu bikorwa ibyatanzwe nk’umurongo hagati ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yari kumwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi mu ruzinduko aherutse kugirirayo.

Ati “Abakuru b’ibihugu byacu baduhaye umukoro kugira ngo umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, dukore ibishoboka byose n’abikorera ku giti cyabo babashe kuwubyaza umusaruro, urugendo rwarabaye ariko noneho turi gushyira mu bikorwa ibyaganiriwe. Aya masezerano dusinye uyu munsi, ni intangiriro."

Yavuze ko mu byo ibihugu byombi byemeranyijeho harimo imikoranire mu gufasha no korohereza abikorera ku mpande zombi kugira ngo babashe gushora imari muri ibi bihugu.

Biteganyijwe ko ku wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021, iri tsinda ryo muri Mozambique rizahura na bamwe muri ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda ribereke amahirwe ari muri kiriya gihugu ndetse n’uburyo bazafashwa kuyabyaza umusaruro.

Ni mu gihe kandi RDB ndetse n’Urwego rw’Abikorera muri rusange bateganya kugirira uruzinduko muri Mozambique kugira ngo barebe uko batangira gushora imari muri kiriya gihugu ari nako bakangurira abaho kuza mu Rwanda.

Niyonkuru ati "Turi kureba ku bijyanye n’ubuhinzi ndetse no kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi, ibijyanye n’ubucuruzi, Mozambique ikora ku nyanja, ihana imbibi n’ibihugu bigera kuri bitanu, ni ukuvuga ngo ukoze ubucuruzi ari ibintu uzana cyangwa ibyo uhakorera, biroroshye kubijyana mu bindi bihugu."

Umuyobozi Mukuru wa APIEX, Gil da Conceicao Bires, yavuze ko nyuma y’ibiganiro bagiranye n’u Rwanda, batunguwe n’amahirwe y’ishoramari ahari, bakaba bagiye gukangurira abikorera baho kuza kurushoramo imari.

Ati "Twatunguwe, hano mu Rwanda hari amahirwe menshi y’ishoramari, icya mbere mu rwego rw’ubuhinzi, murabizi ko mugira ibihingwa byinshi mushobora kuzana muri Mozambique bikabona amasoko y’iwacu."

Yakomeje agira ati "Ikindi tunabarizwa mu Muryango wa SADC, urumva rero umuntu ukorana ubucuruzi natwe aba afite amahirwe yo kugera muri ibyo bihugu byose."

Gil Bires yavuze kandi ko mu gihugu cyabo hari amahirwe menshi Abanyarwanda bashobora kubyaza umusaruro.

Ati "Hari amahirwe menshi y’ishoramari, nk’uko mubizi rumwe mu nzego zikomeye ni ubuhinzi, dufite rero amahirwe yo gukora ubucuruzi mu rwego rw’ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubukerarugendo, ubuzima, n’ibindi. Kandi ayo mahirwe arafunguye ku Banya-Mozambique n’abanyamahanga."

Mozambique yijeje ko abashoramari ibafata kimwe, nta kurobanura abenegihugu n’abanyamahanga.

Itsinda ryavuye muri Mozambique ryasuye u Rwanda nyuma y’uko ku wa 25 Nzeri 2021, Perezida Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri iki gihugu rwasize we na mugenzi we Filipe Nyusi, bakurikiranye isinywa ry’amasezerano agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Mozambique byinjiye mu bufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi
Abayobozi ku mpande zombi bahererekanya amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye ku mpande zombi
Umujyanama wa Perezida mu by’Ubukungu, Francis Gatare mu bitabiriye iyi nama
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Tusabe Richard, atanga igitekerezo muri iyi nama
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .