00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Uruganda rwa kawa rutunganya 50% by’ubushobozi bwarwo kubera umusaruro muke

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 08:38
Yasuwe :

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Karongi, akaba n’Umuyobozi w’uruganda rwa Mubuga coffee rutunganya umusaruro wa kawa yasabye abahinzi b’iki gihingwa kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.

Yabitangarije mu muhango wo guha abahinzi ubwasisi, aho yavuze ko kubera umusaruro muke bituma ubushobozi uruganda rufite budakoreshwa uko bikwiriye.

Abimana Mathias yavuze ko uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 800, ariko ko mu gihembwe gishize rwabonye toni 417 gusa.

Ati “Umusaruro utugeraho aba ari muke nyamara dufite amazi ahagije, dufite n’ibitanda byinshi, umusaruro tubona ntabwo uhagije. Abahinzi turabakangurira gukorera ikawa zabo neza, bakazifumbira, bakazitera umuti, hanyuma bakazisarura zihishije neza. Ibi bizatuma umusaruro wa kawa wiyongera mu bwiza no mu bwinshi.”

Ntihemuka Phenias afite ibiti 10 000 bya kawa. Yavuze ko ikawa ariyo yamurihiye ishuri, agasaba abahinzi kudasuzugura iki gihingwa.

Ati “Uyu mwaka nagemuye ku ruganda toni 7 ukubye na 300 Frw ku kilo urumva ko harimo amafaranga atubutse. Abantu barandura kawa barimo guhomba cyane. Njye kawa niyo yandihiye ishuri data yarazihinze, nakuze nzikunda¸nizo zimfasha kurihira abana banjye ishuri. Kawa ntisaza, uwayihinze ntakena, ntasabiriza”.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Karongi, Anastase Gahutu Mbabariye, yavuze ko akarere ka Karongi kihaye intego yo gusazura ibiti bya kawa bishaje, no kongera ubuso buhinzeho kawa, mu rwego rwo kongera kawa mu bwinshi no mu bwiza.

Umwaka ushize w’imihigo aka karere kabonye toni 550 za kawa yumye, uyu mwaka intego ni ukugera kuri toni 600.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, bitewe n’icyorezo cya covid−19 ikawa u Rwanda rwohereza mu muhanga yagabanutseho 6%, amadevize u Rwanda rukura mu ikawa agabanukaho 11%.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga NAEB, kivuga ko muri uyu mwaka u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 19,723 rwinjiza miliyoni 60.4$.

Abahinzi ba kawa basabwe kuyifatana neza kugira ngo umusaruro wiyongere mu bwiza no mu bwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .