Byari ibyishimo bikomeye kuri Mugisha washinze iki kigo. Nubwo zari inyungu ze, n’abahinzi bakorana babyungukiyemo kuko amafaranga n’izindi nyungu babonye nibo ba mbere zagezeho.
Afri-Farmers yatangijwe na Norman Mugisha wize Ubuhinzi muri Costa Rica, akaza kubona ikibazo gihangayikishije abahinzi cyo kugorwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko. Mu 2021 nibwo yatangiye kubibafashamo ubu akaba agaze ku bahinzi 5000.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Norman Mugisha, yavuze ko kuva batsinda muri Hanga Pitchfest, byabazaniye inyungu zitandukanye zirimo kuzamura icyizere abahinzi babagirira.
Ati “Ikintu yadufashije ni ukungera abakiliya kuko ruriya ni urubuga rwiza kugira ngo tumenyekane, hari abantu benshi batangiye kujya batugurira umusaruro w’abahinzi hari n’abahinzi batumenye bakatugeraho. Uretse ku mafaranga hari n’ikintu byadufashije kugira ngo tumenyekanye.”
Yakomeje avuga ko kuba baramenyekanye binyuze muri uru rubuga byatuma n’abakiliya babo biyongera .
Ati “Ku bijyanye n’amafaranga byadufashije kongera igishoro cyacu kuko twakubye kabiri ibicuruzwa twagezaga ku isoko ry’abahinzi. Abakiliya bacu bikubye kabiri. Icyo gihe twari mu gihumbi ariko ubu tugeze mu bihumbi bibiri baduhahira buri gihe, n’ibyo ducuruza byikubye kabiri.”
Usibye ku bijyanye n’ibyo bungutse nk’ikigo, byanabafashije kurushaho kwegera abahinzi bakorana no gutanga umusanzu mu iterambere ryabo binyuze mu bikorwa bibafitiye akamaro nko kubaha ubwisungane mu kwivuza.
Mugisha yagize ati “Muri Afri-Farmers uretse kugurira abaturage umusaruro hari ibindi bintu dukora dufatanyije n’imirenge. Hari abo twafashije mu mirenge ya Musha na Fumbwe kurwanya imirire mibi.”
Yakomeje ati “Twafashije abaturage 150 tububakira akarima k’igikoni kagezweho karimo imbuto n’ibindi byose, buri muryango tuwuha inkoko no kubahugura ku buryo bategura indyo yuzuye kugira ngo turwanye iyo mirire mibi. Twatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango ijana itishoboye, hari n’ahandi twafashije kuvugurura isoko y’amazi yagerwaho n’imiryango igihumbi.”
Mugisha yashishikarije urubyiruko rufite udushya mu ikoranabuhanga kwitabira amarushanwa ya Hanga Pitchfest ari kuba ku nshuro ya kabiri. Kwiyandikisha byaratangiye aho bikorerwa ku rubuga www.hangapitchfest.rw , bizasozwa 17 Ukwakira 2022.
Kugeza ubu Afri-Farmers Market ikorana n’abahinzi 5000 aho abaguzi babo bari mu byiciro bitandukanye bigizwe n’amahoteli, restaurants, ibigo binini n’ibiciriritse n’abantu ku giti cyabo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!