00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga igihumbi yo mu Rwanda ku rutonde rw’igiye gufashishwa miliyoni 12 z’amadolari

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abanya-Suède ushyigikira imishinga igamije impinduka nziza mu muryango, Norrsken Foundation, ugiye gutera inkunga imishinga igihumbi iciriritse mu Rwanda.

The New Times yatangaje ko ibyo bikubiye mu mushinga Norrsken yateguye wa miliyoni 12$ zizashorwa mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi uhagarariye uwo muryango mu Rwanda, Murasira Pascal, yasobanuye ko iyo mishinga 1.000 izashorwamo imari kugira ngo ibashe kurenga inzitizi ihura nazo. Intego ni uko mu 2030 hazaba hari sosiyete yo mu gihugu yafashijwe ifite agaciro ka miliyari y’amadolari ya Amerika.

Ati “U Rwanda rusanzwe rufite ibitekerezo by’imishinga bikomeye, kandi hari amahirwe y’uko haba imishinga minini ari nayo mpamvu tuzaba dufite sosiyete ifite agaciro ka miliyari y’amadolari ya Amerika mu 2030.”

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bavuga ko inkunga ya Norrsken ije mu gihe ikenewe kuko imishinga igitangira irimo guhura n’imbogamizi nyinshi.

Umwe muri bo yagize ati “Duhura n’imbogamizi nyinshi cyane, by’umwihariko ku bijyanye n’igishoro. Ibyo rero biba inzitizi ku mishinga yacu. Norrsken ni byinshi izafasha imishinga yacu.”

Umuryango Norrsken Foundation uteganya gufasha ba rwiyemezamirimo binyuze mu kubaha igishoro n’ibikoresho by’ibanze baheraho, kubahuza na ba rwiyemezamirimo b’abanyamahanga bubatse amazina kubera ibyo bagezeho bakabungura ibitekerezo. Bazagura n’imigabane muri iyo mishinga igitangira nk’uburyo bwo kuyiteza imbere.

Murasira yavuze kandi ko uwo muryango uzakorana n’izindi sosiyete zitandukanye zizafasha ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda mu bijyanye n’imiyoborere.

Akomoza ku mpamvu bahisemo u Rwanda, Murasira yavuze ko mu mpamvu rwatoranyijwe bwa mbere, harimo kuba Guverinoma ishyigikira ikanashyiraho ingamba zifasha ba rwiyemezamirimo bato n’abandi batandukanye muri rusange bashaka gukorera imishinga yabo mu gihugu.

Yongeyeho ko mu Rwanda hatekanye, akaba ari n’igihugu gito ariko gifite amahirwe y’ishoramari meshi.

Mu 2019 ni bwo Norrsken yatangaje ko igiye gufungura ishami mpuzamahanga ryayo rya kabiri mu Rwanda, nyuma y’iriri i Stockholm muri Suède.

Yiteze ko bizatera ingabo mu bitugu intumbero y’u Rwanda yo kuba icyitegererezo mu karere haba mu guhanga udushya no kwihangira imirimo.

Ubu yamaze kugura ikibanza inubaka ahahoze Ecole Belge de Kigali, ahazaba ihuriro rya ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika y’Iburasirazuba bakungurana ibitekerezo.

Bazaba barimo abagitangira n’ababaha amahugurwa n’ubujyanama by’uko imishinga yabo yakwaguka,abahuza imishinga igenda ikura n’abashoramari no n’abajyanama, abashoramari, abanyamategeko, abacungamutungo n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bashobora gufasha rwiyemezamirimo kubaka sosiyete ifite ingufu izakemura ibibazo byugarije igihugu n’Isi muri rusange.

Mu 2019 ni bwo Norrsken yatangaje ko igiye gufungura ishami mpuzamahanga ryayo rya kabiri mu Rwanda,ikaba yarubatse ahahoze Ecole Belge de Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .