Kigali: Ku munsi umwe abacuruzi 18 bahaniwe kuzamura ibiciro

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko ikomeje gahunda yo guhana abacuruzi bari kuzamura ibiciro bitwaje ibihe bidasanzwe byo kwirinda no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Novel Coronavirus, cyugarije Isi.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2020, MINICOM yatangaje ko yahannye abacuruzi 18 bo mu turere twa Gasabo na Nyarugenge, bafatiwe mu makosa yo kuzamura ibiciro, kudatanga inyemezabwishyu no kutamanika ibiciro by’ibicuruzwa byabo aho abakiriya babibona, bagamije na bwo kugurisha ku giciro kinyuranye n’ibyashyizweho.

Tariki ya 16 na 22 Werurwe 2020, MINICOM yasohoye amatangazo asaba abacuruzi bose kubahiriza ibikubiye mu itegeko nomero 36/2012 ryo ku wa 21 Nzeri 2012 rigena ihiganwa no kurengera abaguzi ndetse n’itegeko nomero 35/91 ryo ku wa 5 Kanama 1991 rigena imitunganyirize y’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu nk’uko ryavuguruwe n’itegeko nomero 15/2001 ryo ku wa 21 Mutarama 2001.

Iyi minisiteri ivuga ko ishingiye ku igenzura imaze iminsi ikora ku masoko manini n’ahandi hakorerwa ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, aho bigaragara ko hari abacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro ku biribwa, abandi bagakoresha iminzani itujuje ubuziranenge, hakaba n’abatanga inyemezabuguzi zitajyanye n’ibyaguzwe […] isaba abacuruzi kureka kwica amategeko.

MINICOM yanasabye ko igiciro cy’umufuka w’amakara yari amaze kuba ikibazo hirya no hino, ko kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 10 500 mu kurangura, abacuruza na bo bagasabwa kutarenza 12 000 mu gihe bari kuyaha abakiriya babo.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko umucuruzi uzafatwa anyuranya n’amategeko yashyizweho, azahanwa n’ingingo ya 52 n’iya 55 zigize itegeko rigenga ihiganwa no kurengera abaguzi ndetse no gukurwaho kuva kuri 5% kugeza ku 10% by’umusaruro w’ikigo cye mu mwaka ukurikiyeho cyangwa akaba yatanga amande ari hagati y’ibihumbi 200 na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe umucuruzi yaba ananiwe kwerekana impapuro zigaragaza ibicuruzwa bye mu mwaka.

Kuva tariki ya 17 kugera ku ya 26 Werurwe 2020, MINICOM imaze guhana abacuruzi n’ibigo by’ubucuruzi 108 mu Mujyi wa Kigali baciwe amande angana na 8 500 000 Frw. Mu Karere ka Musanze na Muhanga, hamaze guhanwa abacuruzi 63 baciwe amande angana na 1 195 000 Frw.

Itegeko rigenga imitunganyirize y’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu ryemerera leta gutanga ihazabu y’inyongera, isaba uwagaragaweho kunyuranya n’amategeko kwishyura inyungu yungutse ku muguzi no guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi byateye ayo makosa mu gihe cy’amezi atatu.

Ku munsi umwe abacuruzi 18 bahaniwe kuzamura ibiciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .