Moto zikoresha amashyanyarazi zigiye kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 24 Ukwakira 2018 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Sosiyete yitwa Ampersand izobereye mu bijyanye n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu mwanya w’ibikomoka kuri peteroli, yatangiye igerageza rya moto zo muri ubwo buryo mu Rwanda.

Iyi sosiyete imaze imyaka ibiri n’igice ikora ubushakashatsi, by’umwihariko ku bamotari.

Igerageza ry’ibanze ryerekanye ko moto itwara abagenzi ishobora gushyirwamo umuriro ikagenda ibilometero 65, inafite umuvuduko wo hejuru y’ibilometero 80 mu isaha.

Uhagarariye Ampersand mu Rwanda, Hakizimana Emmanuel, yatangarije IGIHE ko bamaze kuganira n’abamotari n’inzego za leta, n’igerageza rya mbere bakoze ryerekanye ko isoko ry’u Rwanda ribereye kuzanaho moto ikoresha amashanyarazi.

Ati “Tuzubaka ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ku buryo abakiriya bacu bazagira ahantu hatandukanye bazajya bashyiriramo umuriro cyangwa se bashobora kuzana batiri yari ishizemo umuriro, agahabwa indi agakomeza urugendo.”

Yavuze ko mu ntangiriro z’umwaka utaha aribwo moto ziri hagati ya 20 na 30 zizaba ziri mu muhanda mu Mujyi wa Kigali zikoresha iryo koranabuhanga.

Avuga ko zizaba zihendutse mu kuzigura no kuzikoresha ugereranyije n’izisanzwe ku isoko.

Umwe mu bashinze Ampersand, Josh Whale, yatangarije CNBC ko ibinyabiziga bikoresha amshanyarazi ari igisubizo ahantu hose bafite ikibazo cy’abakoresha ibikomoka kuri peteroli cyane buri munsi.

Ati “Hano i Kigali, abamotari batwara hafi ibilometero birenga 190 buri munsi, lisansi irahenze, turatekereza ko tuzatuma bazigama menshi.”

Iri koranabuhanga rishya rizatuma umumotari umwe abasha kwizigama amadolari ya Amerika 900 ( asaga ibihumbi 700 Frw) ku mwaka ugereranyije n’igihe yaba akoresha lisansi.

Iyi kompanyi ihereye ku bamotari mu gihe imodoka ari zo zikoresha ibikomoka ku lisansi cyane. Whale avuga ko ari uko hafi kimwe cya kabiri cy’ibinyabiziga biri mu muhanda ari moto zitwara abagenzi.

Yanongeyeho ko imodoka nyinshi ziri mu Rwanda zikoranye ikoranabuhanga rituma nta myotsi zisohora yangiza ikirere.
Moto ikoresha amashanyarazi igabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 75% ugereranyije n’ikoresha lisansi.

Kugeza ubu igiciro cyo gushyiramo umuriro ntikirashyirwa ku mugaragaro ariko Ampersand yemeza ko kizaba kiri hasi yo gukoresha lisansi.

Umuyobozi Mukuru wa Ampersand, Josh Whale, yereka abamotari uko izi moto zikoresha amashanyarazi zikora ubwo yari mu igeragezwa ryazo mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza