Urebye ku biciro byakoreshwaga mu mezi abiri ashize, igiciro cya lisansi cyagabanutseho amafaranga 13 Frw kuko kitagomba kurenga amafaranga 1080 Frw kuri litiro, icyo gihe nabwo akaba yari avuye ku 1096 Frw yashyizweho muri Gicurasi uyu mwaka.
Igiciro cya Mazutu nacyo cyagabanutse kuko cyavuye ku 1072 Frw yashyizweho muri Nyakanga, agera ku 1065 Frw, bingana n’igabanuka ry’amafaranga 7 Frw kuri litiro.
Ni ibiciro RURA ivuga ko bifite aho bihuriye n’isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli.

TANGA IGITEKEREZO