Muri Gashyantare uyu mwaka uruganda rwa Cimerwa, rwafashe gahunda yo gukora imirimo yo koza imashini zikora sima, gusimbuza ibyuma bishaje ndetse no guhindura ikoranabuhanga muri gahunda yo kongera umusaruro warwo, ukava kuri toni 380 000 ku mwaka ukagera kuri toni 500 000 mu 2018 na toni 600 000 mu 2020.
Ibi byatumye hirya no hino mu gihugu Sima iba nke bigira ingaruka zitandukanye zirimo; ku kuzamuka kw’ibiciro no guhagarara kw’imishinga imwe n’imwe y’ubwubatsi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yatangaje ko umusaruro w’uruganda rwa Cimerwa rihariye 55% by’isoko rya sima mu gihugu, urimo kwiyongera ku buryo guhera mu kwezi gutaha izaba ari nyinshi ku isoko.
Yagize ati “Umusaruro wa buri munsi uboneka barimo guhera ku bo bari barafatiye amafaranga ya komande, ku buryo tubona ko bizagera kuwa 31 Gicurasi 2018, uwo mwenda barangije kuwishyura ku buryo twizera ko guhera mu kwa Gatandatu sima izaba ari nyinshi ku isoko ry’u Rwanda iturutse mu ruganda rwa Cimerwa.”
Yongeraho ko mu rwego rwo kuziba icyuho cy’umusaruro muke wa Cimerwa ku isoko, iyi Minisiteri yaganiriye n’abayitumiza hanze cyane cyane muri Tanzania, Uganda na Kenya, bakongera ingano y’iyo batumizaga.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi, Robert Opirah, yatangaje ko iyi ngamba yatumye ingano ya sima ituruka hanze yiyongeraho toni 10 000, aho mbere y’uko umusaruro wa Cimerwa ugabanuka hatumizwaga iri hagati ya toni 15 000 na 20 000 ku kwezi.
Yagize ati “Nyuma yo kuganira n’abakura sima hanze muri Uganda, Tanzania na Kenya, bongereye umusaruro ku buryo tubona uku kwezi kuzajya kurangira turi kuri toni 30 000 za sima yinjira mu gihugu.”
Ubusanzwe Sima ituruka hanze ingana na 45% bya sima yose icuruzwa ku isoko ry’u Rwanda. Abacuruza sima bavuga ko mu gihe Cimerwa yasanaga hari ubwoko bwa sima butanu bushya bwinjiye ku isoko ry’u Rwanda.
Abagura sima bakunze kwinubira ko hari abacuruzi buririye ku kugabanuka k’umusaruro wa Cimerwa, bakongera ibiciro. Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ndetse n’Ubuyobozi bwa Cimerwa, bavuga ko bitemewe kuko ntacyigeze gihinduka ku kiranguzo gisanzwe.
Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko mu Mujyi wa Kigali gusa hari abacuruzi barenga 30 bamaze guhanirwa kuzamura ibiciro bya sima uko bishakiye, aho mu bahanishijwe igihano cy’amafaranga uwaciwe make ari 100 000 Frw, naho uwaciwe menshi akaba 300 000 Frw.

TANGA IGITEKEREZO