00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacamanza b’amasezerano: Umuvuno wo kwihutisha imanza zabaye umurundo mu nkiko

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 Ukwakira 2022 saa 07:30
Yasuwe :

Ubutabera bw’u Rwanda bwaciye undi muvuno wo gukoresha abacamanza n’abanditsi b’inkiko b’amasezerano kugira ngo bafashe mu kwihutisha imanza zabaye umurundo mu nkiko hirya no hino mu gihugu.

Itegeko rigena sitati y’abacamanza n’abakozi b’inkiko riteganya ko ‘abacamanza bagengwa n’amasezerano y’umurimo, ari abacamanza bakora ku buryo bw’amasezerano y’umurimo y’igihe kizwi mu nkiko kugira ngo bunganire izo nkiko mu gihe kigenwa n’ayo masezerano.

Icyakora, abacamanza bagengwa n’amasezerano y’umurimo ntibakora mu Rukiko rw’Ikirenga no mu Rukiko rw’Ubujurire’.

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu abacamanza 20 n’abanditsi b’inkiko 10 bakora ku bw’amasezerano ndetse hari n’abandi bazatangira imirimo mu minsi iri imbere. Aba bafite amasezerano y’imyaka ibiri.

Ati “Ni ingamba ziri kugenda zifatwa zunganira cyane ubutabera bwari busanzwe buhari. Ni ukuvuga ubwo kuburanisha imanza zisanzwe, ubwabyo birakora biranagerageza ariko byonyine hari igihe bidashobora kurangiza ibirarane vuba nk’uko tubyifuza kuko n’abaturarwanda bifuza ko imanza zihuta”.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu 2020/2021, igaragaza ko igihe urubanza rumara rutegereje kuburanishwa cyabaye amezi 10 kivuye kuri ane mu mwaka wabanje. Ibi ni ko byagenze no ku birarane kuko uwo mwaka byazamutseho 47% ugereranije n’umwaka wari wabanje.

Izi mpinduka zifitanye isano n’ingamba zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye hari ibikorwa bimwe na bimwe bidindira.

Imibare ya raporo y’urwego rw’ubutabera yo muri 2020/2021, yerekana kandi ko imanza zasubitswe mu nkiko zazamutseho 28% aho zavuye ku 22.784 zigera ku 29.259.

Mutabazi avuga ko abacamanza n’abanditsi b’inkiko bakora ku bw’amasezerano ari abanyamategeko barimo abasanzwe ari n’abakozi bakora mu nkiko, abandi bakaba baturuka hanze yazo.

Bakoreshwa ibizamini byanditse n’ibyo mu buryo bw’ibiganiro bagafatamo abatsinze, bifitemo uburambe ndetse n’ubuhanga kugira ngo bazashobore gukora akazi bahamagariwe nta nkomyi.

Urwego rw’ubutabera kandi rwashyizeho politiki mpanabyaha na politiki igamije gukemura amakimbirane hagamijwe kwihutisha ubutabera ariko no guhana abakoze ibyaha.

Mutabazi ati “Byose tugomba kubirebaho ubutabera bugatangwa ariko bukanatangwa mu buryo bukurikije amategeko ku buryo bwubahirije amategeko ntihagire uruhande na rumwe rubangamirwa”.

U Rwanda kandi rugiye gutangiriza muri Gereza ya Nyarugenge uburyo bw’ukumvikana kurebana no kwemera icyaha ‘Plea bargaining’, uburyo buzihutisha ubutabera, bukanagabanya ubucucike muri za gereza.

Ukumvikana kurebana no kwemera icyaha guteganywa n’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo ya 26. Ivuga ko iyo ukurikiranywe arangije kwisobanura ku byo aregwa, Umushinjacyaha ashobora kumusaba ko bagirana ubwumvikane akamufasha kubona amakuru yose akenewe mu ikurikirana ry’icyaha no kumenya abandi bantu bagize uruhare mu ikorwa ryacyo kandi na we akabigiramo inyungu ariko bitabangamiye imigendekere myiza y’ubutabera.

Umushinjacyaha amusezeranya kugira ibyo amukorera ku birebana n’ibyo yamurega mu rukiko n’ibihano yamusabira. Mu gihe hagikorwa iperereza, ukurikiranywe wagiranye ubwumvikane n’Ubushinjacyaha ashobora gukurikiranwa ari hanze.

Ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha ntibibuza uwakorewe icyaha kumenya amakuru kuri dosiye y’ikurikiranacyaha no kugira uruhare mu gusobanura imikorere y’icyaha.

Ingingo ya 27 ivuga ko iyo habayeho ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha, Ubushinjacyaha burega ushinjwa mu buryo bwumvikanyweho. Urukiko rushobora kwakira cyangwa kutakira ubwumvikane burebana no kwemera ariko ntirushobora kugira icyo rubihinduraho.

Iyo ubwumvikane bwakiriwe, mu gufata icyemezo urukiko rwita ku bwumvikane bwakozwe hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa.

Ubu buryo bushya bwitezweho kwihutisha imanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .