Abo bakozi bombi bashinjwa ko bemeje inguzanyo ya miliyari 6 Frw yahawe David Byuzura binyuze muri sosiyete ye yitwa Builder Holdings Ltd, mu gihe atari yujuje ibyangombwa bisabwa.
Nyuma yo kuburana ifunga n’ifungurwa, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko aba bagabo bombi bakomeza gukurikiranwa bari hanze.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga kurekurwa by’abateganyo kwabo kutabangamira iperereza.
Mu iburanisha ryabanje bahakanye ibyaha bashinjwa, bavuga ko umwanzuro wo gutanga iyo nguzanyo wafashwe n’Inama y’Ubutegetsi ya Banki.
Ndizihiwe yabwiye urukiko ko amabwiriza akurikizwa mu mitangire y’inguzanyo yose yubahirijwe. Ngo mbere y’uko inguzanyo itangwa, byemezwa na komite ebyiri hanyuma n’inama y’ubutegetsi ikabyemeza.
Kayonga we yavuze ko atazi impamvu bafunzwe mu gihe inguzanyo yatanzwe ikanishyurwa yose uko yakabaye n’inyungu za miliyoni 600 Frw.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagabo bombi bakoze ibyaha bashinjwa umwaka ushize ubwo bemezaga ko Byuzura ahabwa inguzanyo ya miliyari 6 Frw. Iyo nguzanyo yatanzwe mu Ukuboza kugira ngo ayifashishe agura uruganda rw’itabi rwa miliyari 10 Frw.
Abashinjacyaha bavuze ko raporo yatanzwe na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yagaragaje ko iyo nguzanyo yatanzwe mu buryo butaboneye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!