Abo bakozi babiri ni Mukundiyukuri Jean de Dieu usazwe ari Umuyobozi Nshigwabikorwa wa Komite Olempiki y’u Rwanda, na Mugisha Jean Jacques ushizwe porogaramu za Commonwealth n’abakinnyi ngororamubiri.
Uyu Mugisha ni na we wagiye mu Bwongereza akuriye intumwa zari zihagarariye u Rwanda.
Bombi bakekwaho ibyaha bibiri byo gukoresha impapuro mpimpano no gufata icyemezo gishingiye ku bucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.
Amakuru IGIHE ifite ahamya ko icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku bucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo, bikekwa ko cyakozwe mu kugena bamwe mu bantu bitabiriye imikino ya Commonwealth, abayobozi bakabatoranya batari mu bagombaga kuyitabira, bakagenda mu bandi babyemerewe.
Ni mu gihe mu bijyanye n’impapuro mpimbano, abongerewe muri iryo tsinda bitiriwe abo batari bo, kugira ngo babashe kujya muri ubu butumwa hakoreshejwe ibyagombwa bitari ukuri.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yemereye IGIHE ko RIB yakiriye ikirego kiregwamo aba bagabo babiri ku wa 10 Ukwakira 2022.
Bakekwaho ibyaha byakozwe igihe u Rwanda rwiteguraga kujya mu mikino ya Commonwealth yabaye kuva tariki ya 28 Nyakanga 2022 kugeza 8 Kamena 2022.
Dosiye iracyakorwaho iperereza. Icyakora, aba bagabo uko ari babiri ntabwo bafunzwe.
Itegeko rihana icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano riteganya ko gihanishwa gifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw, ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ni mu gihe icyaha cyo Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, uwo gihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri 2 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!