Bruce Melodie yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, akigera i Burundi aho yari ajyanywe n’ibitaramo yagombaga gukorerayo kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu.
Uyu muririmbyi yari akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana aho yishyuzwaga n’uwitwa Toussaint Bankuwiha miliyoni zigera kuri 17 z’amafaranga y’u Rwanda arimo avance yari yahawe ubwo yagombaga kwitabira igitaramo mu Burundi ntajyeyo ndetse n’igihombo abari bamutumiye batewe no kutitabira kwe.
Agitabwa muri yombi yishyuye uwo mwenda ariko uwamwishyuzaga ntiyanyurwa ashaka n’indishyi.
Amakuru avuga ko yarekuwe amaze kwishyura izindi miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ahita akomereza mu gitaramo dore ko ngo itsinda riri kumwe na we ryari ryakomeje imyiteguro.







Izindi nkuru wasoma: Umugambi w’imyaka ine wagejeje Bruce Melodie mu gihome i Bujumbura
U Burundi bwemeje ko bwataye muri yombi Bruce Melodie
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!