Abashinjacyaha Celine Viguier na Sophie Havard bamaze amasaha arindwi basobanurira urukiko uburyo Bucyibaruta yagize uruhare mu iyicwa ry’ibihumbi by’Abatutsi.
Babwiye urukiko ko nubwo nta Mututsi Bucyibaruta yishe n’ukuboko kwe ariko amaraso y’abarenga ibihumbi 100 bo muri Gikongoro ari ku mutwe we.
Umushinjacyaha Céline Viguier yabwiye urukiko ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye impanuka kuko yateguwe igihe kirekire ndetse kuyigerageza bigatangirira ku Gikongoro mu 1963 ahishwe Abatutsi basaga ibihumbi 20.
Yasobanuye ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana itabaye imbarutso ya Jenoside nk’uko abashinjuye Bucyibaruta babibwiye urukiko kuko yateguwe by’igihe kirekire.
Yabwiye urukiko ko ibisobanuro bya Bucyibaruta by’uko muri Jenoside nta jambo yari afite ari ibinyoma kuko icyo gihe u Rwanda rwari rufite inzego zubakitse neza kuva hejuru kugera hasi.
Yabwiye abacamanza ko muri iyo miyoborere, perefe yari umuntu w’ingenzi cyane kandi yari nk’uhagarariye umukuru w’igihugu aho ayobora.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Bucyibaruta yashyigikiye umuco wo kudahana mu gihe yashoboraga guhagarika cyangwa akihanangiriza ba superefe na ba burugumesitiri bijandikaga mu bwicanyi.
Aho kubikora ngo yashyigikiye ikurwaho rya Burugumesitiri Viateur Higiro wa Musebeya warwanyaga ubwicanyi, ashima Nyiridandi Charles wagiye mu bwicanyi i Kibeho.
Sophie Havard yavuze ko Bucyibaruta yabaye ku isonga ry’ubwicanyi bw’Abatutsi.
Yakomeje ati “Yanagize uruhare mu bufatanyacyaha mu byaha byibasira inyokomuntu ku Ishuri rya Murambi, kuri Paruwasi za Cyanika na Kaduha kimwe no ku Ishuri rya Marie Merci i Kibeho.’’
Havard yavuze ko nubwo Bucyibaruta atafashe umuhoro ngo ateme umuntu, amaraso y’Abatutsi barenga ibihumbi 100 muri Gikongoro amuri ku mutwe.
Yasabye abacamanza “kumuhamya ibyaha byakorewe i Kibeho, ku Ishuri rya Murambi, ku rya Marie Merci, kuri Paruwasi ya Cyanika n’iya Kaduha no kuri za bariyeri zo hirya no hino muri Gikongoro. Turamusabira gufungwa burundu kuko ibyo byaha bidasaza.’’
Mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro, abunganira Bucyibaruta na bo bazahabwa umwanya wo kuvuga ku gihano cyasabiwe umukiliya wabo mu iburanisha ryo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Dosiye ya Bucyibaruta w’imyaka 77 ushinjwa kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi muri Gikongoro iri gukurikiranwa n’Ubutabera bw’u Bufaransa nyuma y’aho Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (UNMICT) rufashe icyemezo cyo kuyoherezayo mu 2019.
Bucyibaruta yajuririye icyo cyemezo ariko Urukiko rw’Ubujurire rwanzura ko agomba kuburanishwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!