Umwanzuro w’Urukiko wasomwe kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Nyakanga 2022, aho icyaha cyabereye hitwa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge, mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Ubwo hasomwaga uyu mwanzuro abaturage bari benshi bashaka kumva igihano gihabwa uyu mugore.
Umucamanza yavuze ko ibimenyetso byasesenguwe bigaragaza ko Nyirangiruwonsanga ahamwa n’icyaha cyo kwica ku bushake umwana w’imyaka icyenda bityo agomba kubiryozwa agahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Nyirangiruwonsanga yavukije ubuzima Rudasingwa Ihirwe Davis kandi akabikora ku bushake mu buryo bw’amaherere.
Tariki 12 Kamena 2022, ni bwo Nyirangiruwonsanga yari yasigaye mu rugo nk’umukozi wo mu rugo rwa Rudasingwa Emmanuel Victor, aho yari yasigaranye n’uwo mwana Ihirwe. Se yari yagiye muri siporo naho nyina yagiye gucuruza.
Ngo yaramushutse amubwira ko bagomba kujya kurya umunyenga, amubwira ko akuramo umupira akawuzirika kuri giriyaje y’urugi noneho agakandagira ku ntebe, akawushyira mu ijosi, akurira akawambara nyuma ngo Nyirangiruwonsanga yahise amubwira ngo akure amaguru mu ntebe yari akandagiyeho.
Ubwo ngo Nyirangiruwonsanga yahise agenda umwana asigara anagana hejuru kugeza ubwo yaje gushiramo umwuka.
Umushinjacyaha yavuze ko Nyirangiruwonsanga [wemera ko afite abana batanu], yabonye umwana amaze gushiramo umwuka ajya kureba nyina aho yari arimo gucururiza aramubwira ngo ngwino urebe, undi ahageze asanga umwana yamaze gushiramo umwuka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!