Abo bagabo bo mu murenge wa Murambi, Akagari ka Mvuzo, Umudugudu wa Munyinya, bashyikirijwe Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi ku wa 16 Ugushyingo 2022.
Abaregwa bakekwaho kuba barishe umuturanyi wabo w’imyaka 29 y’amavuko bamushinja ko yibye intama. Icyo cyaha bagikoze tariki ya 30 Nzeri 2022, ubwo hamenyekanaga amakuru y’uko hari umuntu wibwe intama hagakekwa umuturanyi we.
Ni bwo aba bagabo bagiye iwe baramufata baramukubita kugeza ubwo atagishobora guhaguruka, bamujyana kwa muganga agezeyo ahita yitaba Imana.
Mu iburana ryabo ntibemera icyaha baregwa, bavuga ko bitabaraga kuko uwo mugabo ngo yari afite umuhoro nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru.
Ibyo ariko ngo usanga ari uburyo bwo guhunga icyaha kuko bazi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Mu gihe nyakwigendera yakubitwaga ngo yagerageje no kubahunga ariko bamwirukaho bakomeza kumukubita.
Icyaha nikibahama bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka icumi n’itanu ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni zirindwi nk’uko giteganywa mu ngingo ya 121 y’itegeko no 68/2018 rigena ibihano mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!