Ku itariki 29 Kanama nibwo Ubushinjacyaha bwashyikirijwe dosiye y’uwo mukobwa. Icyaha akurikiranyweho cyabaye ku wa 18 Kanama mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Kibu mu Murenge wa Mugombwa.
Nk’uko tubikesha urubuga rw’Ubushinjacyaha, ukekwa yari aturanye n’umuryango umwana yabagamo. Mu ibazwa rye yasobanuye ko yahamagaye uwo mwana avuye kuvoma akamujyana mu cyumba cye maze akamusambanya.
Ukekwa ngo yasabye imbabazi z’ibyo yakoze abitewe n’uko ngo yumvaga abishaka.
Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!