Kuri uyu wa Mbere nibwo Twagiramungu yongeye kwitaba urukiko kugira ngo aburane ku byaha aregwa.
Uyu wahoze ari umwarimu mu mashuri abanza ya Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’u Budage mu 2017.
Aregwa kuba yari mu itsinda ry’abavugaga rikijyana ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ku bantu biciwe muri kiliziya ya Cyanika n’ahandi.
Ni ibirego Twagiramungu aburana abihakana akavuga ko nta ruhare yigeze agira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Mbere yageze mu rukiko akererewe kuko gereza afungiyemo ya Mpanga yatinze kumwohereza ku mpamvu zavuzwe ko yari yibagiwe ko azaburana kuri uyu wa 31 Ukwakira 2022 bituma itinda kumuha uruhushya rwo gusohoka.
Byari biteganyijwe ko agera mu rukiko saa Mbiri ariko yahageze ku isaha ya saa Yine.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibyo bwabonye mu iperereza ryakorewe aho uregwa ashinjwa gukorera ibyaha ariko bufite imbogamizi yo kutabasha kwinjira muri system ibahuza n’abo baburana ndetse n’urukiko.
Me Buhuru Pierre Célestin yavuze ko uwo yunganira arwaye ibicurane bityo atifuza ko bicarana kugira ngo atamwanduza.
Twagiramungu na we yavuze ko arwaye ariko yihanganye yitaba urukiko kugira ngo bidafatwa nk’agasuzuguro. Yakomeje avuga ko afite n’imbogamizi zo kuba atarahawe raporo na gereza igaragaza ibyabereye aho Ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye ibyaha.
Urukiko rumaze kumva impande zombi rwahise rusubika iburanisha ruvuga ko rutaburanisha umuntu urwaye kandi n’imbogamizi yagaragaje yo kutabona raporo ikwiye kubanza gukurwaho.
Rwategetse ko iburanisha rizakomeza ku wa 2 Ukuboza 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!