Hashize iminsi Kabuga asaba ko Me Emmanuel Altit wamwunganiye kuva mu ntangiriro z’urubanza rwe, yasimburwa na Me Philippe Larochelle.
Kabuga avuga ko nubwo Urwego rwashyizeho uburyo bwo gufasha mu kunganira abaregwa rukishyura abavoka, bidakuraho uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganizi igihe uwo ufite utakimwizeye.
Umuyango wa Kabuga wakomeje gushinja Me Altit kutawuha amakuru yose n’inyandiko by’urubanza, ibintu we yavuze ko binyuranye n’amahame y’umwuga, kuko uwo yunganira ari Kabuga ari na we agomba guha raporo, aho kuba umuryago we wose.
Urukiko rwaje kwanga ubwo busabe, ruvuga ko nta kigaragaza ko Me Altit yarenze ku mahame y’umwuga. Byongeye, ngo guhindura umwavoka mu rubanza rwari rugiye gutangira mu mizi, byari kubangamira imigendekere myiza yarwo.
Larochelle yaje gutangaza ko Kabuga atazitabira iburanisha mu mizi, kubera ko "Ubwanditsi burimo kumubuza gukoresha amikoro ye ngo yiyishyurire umwavoka" yihitiyemo, kandi ko yagerageje guhindura uwo afite guhera muri Mutarama 2021 bikanga, mu gihe nta cyizere akimufitiye.
Perezida w’Urwego w’agateganyo, umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche, yaje gutegeka ko iburanisha rikomeza ariko iki cyemezo kikajyanwa mu bujurire.
Yashyizeho inteko y’abacamanza batanu bagomba gufata icyemezo cya nyuma mu bujurire, nk’uko bigaragara mu cyemezo cyafashwe ku wa Gatatu tariki 5 Ukwakira.
Abo bacamanza ni Joseph E. Chiondo Masanche nka perezida w’Inteko, umucamanza Burton Hall, Umucamanza Vagn Joensen, Umucamanza José Ricardo de Prada Solaesa n’Umucamanza Fatimata Sanou Touré.
Mu minsi ya mbere y’urubanza mu mizi humviswe abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha, bagaragaje ko Kabuga yagize uruhare muri Jenoside mu buryo bubiri: nk’umwe mu bakoze icengezamatwara ku rwego rwo hejuru akoresheje radiyo RTLM yari abereye perezida, ndetse atanga intwaro zafashije Interahamwe kwica Abatutsi.
Hanagaragajwe uburyo yagiriwe inama na Minisiteri y’Itangazamakuru ariko yaga kumva, ndetse Minisitiri Faustin Rucogoza wayiyoboraga, warwanyaga umurongo RTLM yafashe, yishwe mu minsi ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!