Amakuru yemeza ko uyu musore w’imyaka 33 y’amavuko yasagariye nyina aramukubita yenda kumwica, undi aramuhunga.
Nibwo uyu mubyeyi yatabaje inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, zijya kumuta muri yombi ngo akurikiranweho icyo cyaha.
Rubagumya bivugwa ko asanzwe anakoresha ibiyobyabwenge, yagerageje kurwanya inzego z’umutekano, umupolisi amurasa mu itako aramukomeretsa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemereye IGIHE ko uyu musore koko yarashwe, agakomereka.
Yakomeje ati "Icya mbere, ntabwo byemewe kurwanya inzego zumutekano, uko byaba bimeze kose. Icya kabiri, n’iyo bibaye natwe dukora iperereza ngo turebe koko niba umupolisi atakoresheje imbaraga z’umurengera."
Amakuru ahamya ko atari ubwa mbere uyu musore yari ashyize ku nkeke ababyeyi be kubera ibiyobyabwenge, ku buryo byageraga aho bahunga urugo rwabo.
Magingo aya, arimo kuvurirwa ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!