00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Nyamvumba Robert rwasubitswe ku nshuro ya kane

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 27 Ugushyingo 2021 saa 09:36
Yasuwe :

Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021 Nyamvumba Robert yagombaga kongera gusubira imbere y’Urukiko Rukuru kuburana ubujurire bwe.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu bujurire ku wa 04 Ukwakira 2021. Icyo gihe urubanza rwarasubitswe bisabwe na Robert Nyamvumba ubwe n’abanyamategeko ngo abone umwanya wo gusoma neza umwanzuro w’ubushinjacyaha ku bujurire bwe.

Umucamanza yumvise inzitizi yatanze urubanza arwimurira ku wa 22 Ukwakira 2021 ariko igihe kigeze avuga ko urubanza rutakiburanishijwe kubera ko Me Gakuba Shema Charles usanzwe umwunganira kuva yatabwa muri yombi muri 2020 yari yarandikiye urukiko arumenyesha ko arwaye.

Urubanza rwimuriwe ku wa 26 Ugushyingo 2021.Ubwo kuri uyu wa Gatanu umucamanza yabazaga Robert Nyamvumba niba yiteguye kuburana, yahise abwira urukiko ko atiteguye kuko umwe mu banyamategeko be witwa Me Kabasinga Frolide yamubwiye ko adahari ahubwo azaboneka ku itariki 10 Ukuboza 2021.

Nyamvumba Robert yahise asaba urukiko ko rwaha agaciro ubusabe bw’umwunganira urubanza rukimurwa.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko urubanza rusubitswe kenshi kandi ko buri gihe impamvu zituruka ku baburanyi. Kuba Me Kabatsinda atabonetse ntibwabifashe nk’impamvu yatuma iburanisha ridakomeza kuko Nyamvumba yari afite abandi bunganizi.

Me Shema Gakuba Charles wari mu rukiko usanzwe uri mu bunganira Nyamvumba yavuze ko na we yari yaje kuburana kandi ubusabe bwo gusubika urubanza ntabwo yabonye muri Systeme ko ariko niba Me Kabatsinga Frolide yaramenyesheje urukiko ko atazaboneka kubera urugendo arimo koko uru rubanza rwasubikwa.

Impaka zamaze isaha irenga hagati y’ubushinjacyaha n’abanyamategeko bunganira Nyamvumba Robert Urukiko rwazifasheho icyemezo rutegeka ko urubanza rusubikwa.
Umucamanza yahise avuga ko uranzuba rusubitswe kuko kuburana umuburanyi yunganiwe biri mu burenganzira bwe rukazakomeza ku wa 7 Mutarama 2022.

Nyamvumba Robert muri Nzeri 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaramukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21,6Frw kubera ibyaha cyo gusaba indonke ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko. Uyu yahoze ari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Icyemezo yahise akijururira mu Rukiko Rukuru atangira kuburanishwa ubujurire bwe ku wa 4 Ukwakira 2021. Asanzwe yunganirwa n’abanyamategeko bane ari bo Me Gakuba Shema Charles, Me Sadi Jashi, Me Kabasinga Frolide na Me Sebukonoke Innocent.

Nyamvumba Robert yavuz eko ataburana kuko umwe mu banyamategeko be adahari
Nyamvumba ubwo yagaragaraga bwa mbere yambaye impuzankano ziranga imfungwa n'abagororwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .