Abagabo bagera ku 3000 mu Rwanda bamaze kwifungisha urubyaro burundu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Gashyantare 2019 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gitangaza ko abagabo bakabakaba 3000 mu Rwanda, bamaze kwitabira gahunda yo kwifungisha urubyaro burundu.

Gahunda yo kuringaniza urubyaro ku bagabo yatangiye gukoreshwa mu Rwanda, mu 2008 ariko abamaze kuyitabira bakaba bari ku kigereranyo cya 1%.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’Imyororokere muri RBC, Serucaca Joel, yemeje ko iyi gahunda yo kwifungisha urubyaro burundu ku bagabo ititabirwa cyane nk’uko bikwiye kuko hakiri imbogamizi z’uko hari abagabo bumva ko kuringaniza urubyaro bireba abagore gusa.

Yagize ati “Iritabirwa n’ubwo atari cyane, imbogamizi zihari ni uko abagabo babona ko kuboneza urubyaro bitabareba cyane kuko badatwita inda ngo ibavune. Abagabo bake ntibita ku ngo, ntibumva ko iby’ingo bibareba ngo baziteho.”

Yongeyeho ko iyi gahunda itanitabirwa cyane kuko hari abagabo bumva ko gufunga urubyaro burundu ari nko kubakona.

Yagize ati “Hari ubwo biterwa n’uko hari ingo zidafite ubwumvikane, kutagira imyumvire y’ubwo buryo bwo kuringaniza urubyaro hari n’ababifata nko gukona bakagira ubwoba ko umuntu atakongera kuba umugabo nyamugabo.”

Yakomeje avuga ko kuringaniza urubyaro ku bagabo byitabirwa n’abafite imyaka iri hejuru ya 40, kandi abari muri icyo kigero ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bugenda bugabanuka.

Yongeyeho ko nta ngaruka zo kugabanya ubushake bw’imibonano mpuzabitsina iyi gahunda itera k’uwayikoresheje ahubwo ituma abikora neza kuko nta bwoba aba afite bw’uko yatera inda.

Yagize ati “Ntabwo tubaga, icyo dukora dukata akantu gato tugaca umuyoborantanga kandi ako kanya iyo bamaze kubikora umugabo afata inzira agataha iwe, ariko tumugira inama byibuze yo kubikora hashize iminsi irindwi.”

Uwitwa Bizimungu Antoine ufite abana batanu utuye mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, yemeza ko yatinye kuyitabira kuko hari abamubwiye ko igira ingaruka ku buzima bw’umugabo wayikoresheje.

Yagize ati “Numvise ko hari abagabo baringaniza urubyaro ariko njye narabitinye kuko hari bagenzi banjye bambwiye ko uwayikoresheje ahita aba nk’ikiremba kuko bamuca umutsi, ikindi n’uko duhora twumva ko n’abagore bayiyobotse rimwe na rimwe hari ubwo ibagiraho ingaruka.”

Umugore utarashatse ko izina rye ritangazwa utuye mu Murenge wa Nyamirambo, avuga ko hakwiye ubukangurambaga bwinshi kugira ngo abagabo barusheho kwitabira iyi gahunda.

Yagize ati “Abagore benshi bo bamaze gusobanukirwa n’ibijyanye no kuringaniza imbyaro ariko numva abagabo bagakwiye nabo kujya bahabwa amahugurwa menshi kugira ngo bayisobanukirwe kuko abenshi bumva ko ireba twe abagore gusa.”

Nubwo abagera 1% by’abagabo aribo bamaze kwitabira iyi gahunda yo kwifungisha burundu, ubushakashatsi ku miturire n’ubuzima bwo mu 2015, bwagaragaje ko abagore bagera kuri 53%, baboneza urubyaro, biganjemo abakoresha uburyo bwa gakondo.

Umuyobozi Ushinzwe Ubuzima bw’imyororokere muri RBC, Serucaca Joel, avuga ko abagabo benshi batitabira uburyo bwo kwifungisha burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza