Abanyarwanda baburiwe ku ndyo zimwe na zimwe zishobora kuba intandaro y’indwara z’umutima

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 26 Nzeri 2020 saa 01:38
Yasuwe :
0 0

Akenshi abantu bumva ko kurya indyo iboneye ari ukuba wariye ibiryo abenshi bita ibya gisirimu akenshi biba byiganjemo ibyatekeshejwe amwe mu mavuta mabi arimo n’akomoka ku nyamaswa nyamara bakirengagiza umumaro w’imboga mu ifunguro ryabo rya buri munsi.

Indyo yiganjemo imboga n’imbuto ni imwe mu bishobora kukurinda indwara zirimo iz’umutima mu gihe uzikoresha mu ifunguro ryawe ukongeraho no gukora imyitozo ngororamubiri, kuko bigabanya ibinure mu mubiri.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu kigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr Uwinkindi François, mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya indwara z’umutima no kwifatanya n’isi ku munsi wahariwe kuzirwanya, yavuze ko indwara z’umutima ziri mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi, aho buri mwaka abagera kuri miliyoni 17.9 bahitanwa nazo.

Yagize ati “Twatangije ubukangurambaga, dukangurira abanyarwanda kurwanya indwara z’umutima. Koresha umutima wawe; wirinda ibyaba intandaro yo kurwara birimo kunywa itabi, inzoga nyinshi ndetse unagira mugenzi wawe kwirinda izi ndwara.”

Dr Uwinkindi yavuze ko no kurya indyo itaboneye biri mu byongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima, asaba abanyarwanda kubyitwararika.

Ati “Kurya indyo itaboneye ni ukuvuga itihagije ku mbuto n’imboga. No kwiheba bishobora kuba nabyo intandaro yo kurwara umutima. Izi ndwara zibamo ibice bitandukanye birimo indwara z’umutima ubwawo hamwe n’izifata imitsi itwara amaraso mu mutima. Turakangurira abanyarwanda bose kujya bakoresha isuzuma buri mwaka bakareba uko umutima wabo uhagaze bagafata n’indyo iboneye.”

Umuyobozi wa ‘Rwanda Heart Foundation’, Prof Mucumbitsi Joseph, yasobanuye uruhare rw’amavuta arimo ‘Cholesterol’ mu gutera indwara y’umutima.

Ati “Ya mavuta urya buri munsi udashobora kuyakoresha mu mirimo ya buri munsi iyo abaye menshi mu maraso agenda yihoma ku twenge tujyana amaraso mu mutima , bigatuma amaraso atabasha kugera mu mutima rimwe na rimwe nibwo umuntu yiruka umutima wajya gupompa amaraso bikanga akitura hasi akaba yanapfa igihe adafashijwe vuba.”

Rimwe na rimwe abantu barwara indwara y’umutima ntibabimenye bamwe bakanavuga ko barozwe bitewe na bimwe mu bimenyetso bagenda bagaragaza birimo gucika intege ndetse no kutagira umwuka uhagije.

Umwe mu bahawe ubuvuzi bw’indwara y’umutima, Louise Uwingabiye, yavuze ko nawe igihe yabwirwaga ko afite indwara y’umutima byamugoya kubyizera cyane ko ntaho yababaraga.

Ati “Nakundaga kunanirwa kandi nkoze akantu gato cyangwa ngenda. Muganga ambwiye ko ndwaye umutima sinabyemeye neza, nta hantu nababaraga, kugeza ubwo byaje kuba ngombwa ko mbagwa umutima. Ndashishikariza abantu kwisuzumisha indwara y’umutima kuko bigoye kuba wamenya ko urwaye umutima kuko igaragaza ibimenyetso bikomeye wamaze kuremba.”

Mu Rwanda abangana na 15.3% by’ abantu bakuru bagendana n’indwara y’umuvuduko w’amaraso ikaba yongera cyane ibyago byo kurwara indwara z’umutima, 30% z’impfu zigaragara mu Rwanda ziterwa n’indwara z’umutima.

Abitabiriye iki gikorwa bakoze imyitozo ngororamubiri Copy
Ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwanda kujya bisuzumisha kenshi indwara z'umutima no kuzirwanya
Umuyobozi wa ‘Rwanda Heart Foundation’, Prof Mucumbitsi Joseph yavuze ko amwe mu mavuta abantu bakoresha bateka ashobora kuba intandaro y'indwara z'umutima
Gukora Siporo ni bumwe mu buryo bwiza bwo kurwanya indwara z'umutima
Ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwanda kujya bisuzumisha kenshi indwara z'umutima no kuzirwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .