Uruhare rw’abahanga mu by’imiti mu rugamba rwo kubungabunga ubuzima bw’abatuye Isi

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 26 Nzeri 2020 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Isi yizihiza ku nshuro ya 10 umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana uruhare rw’abahanga mu by’imiti ( Pharmacists) ku buzima bwa muntu, birasa n’aho benshi batarumva neza akamaro n’inshingano zabo mu rwego rw’ubuvuzi.

Buri mwaka tariki ya 25 Nzeri, mu Rwanda no ku Isi yose muri rusange hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana uruhare rw’abahanga mu by’imiti ku buzima bw’abatuye Isi.

Ni umunsi umaze imyaka 10 wemejwe ku rwego mpuzamahanga, aho intego yawo ari ukuzirikana no kugaragaza uruhare rw’abahanga mu by’imiti ku b’uzima rusange.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima, OMS, rigaragaza ko inshingano z’umuhanga mu by’imiti, zibanda ku buzima bwa muntu by’umwihariko mu kuba umuntu yagira amagara atekanye.

Umuhanga mu by’imiti agira uruhare mu ikorwa ry’imiti, kuko ari we ugira uruhare mu gukora ubushakashatsi buherwaho n’izi nganda zikora imiti.

Akora ubushakashatsi kandi ku miti isanzwe ihari. Kenshi ubu bushakashatsi buba bugamije kureba niba umuti runaka ugifite ubushobozi bwo kuvura, kuko umuti ushobora gutakaza ubushobozi bwo gukiza indwara bitewe n’imihindagurikire y’imiterere y’iyo ndwara.

Hari n’igihe umuti runaka uvura indwara imwe, nyamara ukaba wateza n’ibindi bibazo. Ibi byose biba biri mu nshingano z’umuhanga mu by’imiti kugira ngo agenzure niba wujuje ibisabwa byose.

Umuhanga mu by’imiti kandi agena umuti uhabwa umurwayi nyuma yo kumenya icyo umuntu arwaye, kandi agakurikirana imikorere y’uwo uti mu mubiri w’umurwayi, kuko hari igihe umurwayi ahabwa umuti ukaba wamugiraho ingaruka mbi zirimo nk’ubwivumbagatanye bw’umubiri (allergies).

Mu gihe abahanga mu by’imiti basanze umuti runaka uteza ibibazo ku buzima bwa muntu, bashobora kubimenyesha inzego zibishinzwe, maze uwo muti ugakurwa ku isoko.

Mu 1958, hari umuti washyizwe ku isoko mu Budage, ukoreshwa mu kuboneza urubyaro witwa ‘Thalidomide’. Nyuma y’igihe uyu muti ukoreshwa waje guteza ibibazo, uza gukurwa ku isoko bigizwemo uruhare n’abahanga mu by’imiti.

Abo mu Rwanda nabo bakoze imiti indi barayivugurura

Abahanga mu by’imiti b’Abanyarwanda hari byinshi bakoze, birimo gukora imiti, gukora ubushakashatsi ku miti, gukurikirana abarwayi, kugeza imiti ku barwayi ndetse no kugira uruhare mu ihagarikwa ry’ibyashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Ibi bigaragazwa n’amateka y’u Rwanda yerekeye ubuvuzi n’ubuhanga mu by’imiti.

Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, abayobozi b’Urugaga Nyarwanda rw’Abahanga mu by’Imiti, NPC, bagarutse ku byo uru rugaga ruzirikana ku munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana uruhare rw’abahanga mu by’imiti ku buzima bw’abantu.

Umuyobozi w’uru rugaga, Dr Innocent Hahirwa, avuga ko abahanga mu by’imiti bo mu Rwanda hari imiti bagiye bakora ndetse bakagira n’uruhare mu kuvugurura indi yagaragazaga ibibazo.

Yagize ati “Mu kigo cyitwaga IRST cyaje guhinduka NIRDA, hari harakorewe umuti witwa ‘Rusendina’. Mu bigize uwo muti harimo urusenda, ni nayo mpamvu wiswe Rusendina, wavuraga rubagimpande. Hari n’indi miti yagiye ikorwa yavuraga amibe”

Dr Hahirwa avuga kandi ko muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, naho hahoze uruganda rukora imiti. Ni imiti yakoreshwaga mu Rwanda ari naho yakorewe.

Uretse gukora imiti, abahanga mu by’imiti mu Rwanda bakoze ubushakashatsi ku muti uvura malaria witwa Kinini (Quinine), bawuhindurira imiterere kandi ntiwatakaza ubushobozi bwawo bwo kuvura.

Kimwe mu byo bawukozeho, ni ukuwuvanamo ubusharire. bi byakozwe kugira ngo abana bato babashe kuwunywa batagoranye kandi ubashe kubavura.

NPC ivuga ko ubu hari abahanga mu by’imiti bari gukora ubushakashatsi ku miti gakondo, harebwa uko yakorwa mu buryo bwa kizungu.

Uru rugaga ruvuga ko nubwo abahanga mu by’imiti mu Rwanda bahagaze neza, ko hari ibikwiye gukomeza gukorwa birimo kuba ‘imiti yo kuboneza urubyaro itangwa hakoreshejwe inshinge muri farumasi zigenga. Kuko byatuma benshi bitabira kuboneza urubyaro.”

NPC kugeza ubu ifite abanyamuryango 1000, ikangurira abanyarwanda gufata neza imiti nk’uko bayandikiwe, kandi bakayifata mu gihe bayandikiwe, kuko bigira uruhare rukomeye mu gukira kwabo.

Abahanga mu by'imiti bagira uruhare mu ikorwa ryayo no kugenda ihabwa umurwayi bitewe n'indwara arwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .