00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavuriro yigenga yahawe umukoro wo kwita ku miyoborere y’ibigo byayo (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 09:58
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Ishyirahamwe ry’Amavuriro yigenga (RPMFA) kuzamura urwego rw’imikorere yayo cyane ku bijyanye n’imiyoborere, mu kurushaho guteza imbere ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda.

Ibi babisabwe ku Cyumweru, tariki ya 3 Ukwakira 2021, ubwo hateranaga inama rusange ya RPMFA, igizwe n’amavuriro akorera hirya no hino mu gihugu.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa amavuriro yigenga agera kuri 190, ari muri iri shyirahamwe ni 163 akaba yarishyize hamwe kugira ngo babashe kuzamurana mu gutanga serivisi nziza z’ubuvuzi.

Muri iyi nama hagaragajwe bimwe mu bibazo amavuriro yigenga agihura nabyo birimo imiyoborere, imitangire myiza ya serivisi, ibibazo by’ubwishingizi, amakosa akorwa n’abaganga mu buvuzi n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Minisante, Dr Ntihabose Corneille, yasabye aya mavuriro kwita ku miyoborere y’ibigo byabo ndetse no gushaka icyateza imbere ubuvuzi mu gihugu.

Yagize ati “Turabasaba gukora amasuzuma y’abantu bavuye hanze y’ibigo, dufite abantu bishyize hamwe bafite amahugurwa ahambaye baza bagakora igenzura mu bitaro, baza bakareba imivurire yawe imeze gute, ese ubuyobozi bwawe bumeze gute. Nubwo abantu bareba abaganga no kuvura ariko imiyoborere y’ikigo iba ikenewe cyane.”

“Kugira ngo cya kibazo umuturage yashyize kuri Twitter, wa muntu watanze ikibazo ku muryango bikorwe, harebwe ngo ese ubuyobozi bufata ibyemezo bikomeye gute, bushyiraho ingamba gute zo gukemura cya kibazo.”

Yakomeje asaba aya mavuriro gukora cyane kugira ngo bateze imbere ubuvuzi bube kimwe mu bikururira abanyamahanga kuza mu Rwanda.

Yagize ati “U Rwanda nta mabuye y’agaciro dufite, nta wundi mutungo dufite; turifuza ko tugira ubuvuzi bukurura n’abandi bantu baturutse hanze, ku buryo abandi baza kwivuza hano. Hakabaho n’ibigo byinshi bivura indwara zikomeye.”

Umuyobozi mushya w’Ishyirahamwe ry’Amavuriro yigenga akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Ejo Heza Surgical Centre, Dr. Dominique Savio Mugenzi, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bizatuma batanga serivisi nziza cyane bita ku bijyanye n’imiyoborere.

Yagize ati “Hagomba kwita ku mitangire ya serivisi, umurwayi akitabwaho kuva yinjiye mu ivuriro kugeza atashye hakabaho gukoresha abakozi babishoboye kandi bagahugurwa kenshi, gukorera mu nyubako iberanye n’ivuriro.”

“Ikindi kigomba kwitabwaho ni isuku n’ibikoresho bikagira ubuziranenge no kuganira mu buryo buhoraho ku mitangire ya serivisi kugira ngo ibigenda neza bisigasirwe n’ibigenda nabi bikosorwe.”

Kuri uyu munsi kandi hakozwe amatora y’abagomba kuyobora igihe cy’umwaka iri huriro, Perezida yagizwe Dr Dominique Savio Mugenzi, umwungirije aba Kalima Jean Malik, umunyamabanga agirwa Dr Peace Mukabarisa naho umubitsi aba Dr Kayitesi Batamuriza Mukara.

Hanatowe abajyanama batanu muri iyi komite, abashinzwe gukemura amakimbirane batatu, abashinzwe ubugenzuzi batatu ndetse uwari uyoboye iri shyirahamwe Dr Antoine Muyombano yagizwe Perezida w’Icyubahiro.

Dr. Dominique Savio Mugenzi yashimiye abanyamuryango icyizere babagiriye ndetse abizeza ko bazakorana neza n’inzego zitandukanye mu guteza imbere ihuriro ryabo.

Yagize ati “Hazabaho gukomeza no kunoza imikoranire hagati y’Ishyirahamwe ry’Amavuriro yigenga na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’abandi bafatanyabikorwa cyane cyane ibigo by’ubwishingizi.”

“Kwegera amavuriro yigenga hagamijwe ubukangurambaga n’ubujyanama mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi, kugendera ku mategeko twishyiriyeho, gushyira imbere iterambere ry’Ishyirahamwe ryacu muri rusange n’iry’amavuriro yigenga by’umwihariko ndetse no kuvugurura ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi bikajyana n’igihe.”

Ishyirahamwe ry’Amavuriro yigenga (RPMFA) ryatangiye gukora mu 2013; kugeza ubu rifite abanyamuryango bagera ku 163.

Abafite amavuriro yigenga basabwe kuzamura urwego rw'imiyoborere yayo
Muri iyi nama hanakozwe amatora aho abakandida bagiye batangwa na bagenzi babo
Abanyamuryango b'Ishyirahamwe ry'Amavuriro yigenga (RPMFA) biyemeje gukomeza gutanga serivisi nziza mu rwego rw'ubuvuzi
Abanyamuryango bagaragaje zimwe mu mbogamizi bagifite n'uko zakemuka
Abanyamuryango baturutse hirya no hino mu gihugu bari bitabiriye iyi nama
Amatora yabaye hakoreshejwe impapuro
Amatora yabaye mu mucyo abanyamuryango bitabiriye bakurikirana uko amajwi abarurwa
Dr Antoine Muyombano yagizwe Perezida w’Icyubahiro w'Ishyirahamwe ry'Amavuriro yigenga
Dr Dominique Savio Mugenzi yagizwe Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Amavuriro yigenga
Dr Kayitesi Batamuriza Mukara yagizwe Umubitsi w'Ishyirahamwe ry'Amavuriro yigenga
Dr Nyirinkwaya Jean ari mu bitabiriye iyi nama, yatanze ibitekerezo bitandukanye
Dr Peace Mukabarisa yagizwe Umunyamabanga w'Ishyirahamwe ry'Amavuriro yigenga
Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo n'abayobozi
Kalima Jean Malik yagizwe Umuyobozi wungirije w'Ishyirahamwe ry'Amavuriro yigenga
Abagize Komite nshya y'Ishyirahamwe ry'Amavuriro yigenga (RPMFA)
Komite nshya yasabwe kurushaho gushaka icyateza imbere ubuvuzi mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Minisante, Dr Ntihabose Corneille
Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'iyi nama

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .