Ibitaro bya Kibungo byahawe imbangukiragutabara nshya, ubuyobozi buvuga ko hagikenewe n’izindi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwashyikirije Ibitaro bya Kibungo imbangukiragutabara nshya ifite agaciro ka miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda, ubuyobozi buvuga ko hagikenewe n’izindi nyinshi bitewe n’umubare w’abaturage bazikenera ukiri hejuru cyane.

Iyi mbangukiragutabara yatanzwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2020 n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma mu rwego rwo gufasha ibi bitaro gutanga serivisi nziza ku barwayi babigana.

Mu mpera z’umwaka ushize uwari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibungo, Dr Namanya Williams, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe bari bafite imodoka zifasha abarwayi kugera ku bitaro no ku bigo Nderabuzima 12 ariko ngo kubera gusaza izindi zigapfa hari hasigaye hakora eshatu gusa bitewe nuko zimwe zashaje izindi zigapfa ku buryo kuzikoresha byari bihenze cyane.

Imbangukiragutabara yahawe ibi bitaro ni iya kane bigize ariko muri izo mbangukiragutabara izikora neza ni eshatu.

Dr Namanya yavuze ko nubwo imbangukiragutabara zidahagije bitewe nuko hari abaturage barenga ibihumbi 400 bakeneye guhabwa serivisi nziza, nibura hari ikigiye kugabanukaho.

Yagize ati "Dufite icyizere cyane kuko dufite ubuyobozi butwitaho n’iyi mbangukiragutabara batuguriye bigaragaza uburyo ubuyobozi butwitaho, niba Akarere karatekereje uburyo mu ngengo y’imari kazaguramo imbangukiragutabara ni uko bari bumvise ibyifuzo by’abaturage, dufite icyizere ko hazaboneka n’izindi."

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, yavuze ko kugura iyi mbangukiragutabara byaturutse ku cyifuzo cy’abaturage bagiye basura mu mirenge itandukanye bakabagaragariza ko kugera ku bitaro bigorana.

Ati "Abaturage badusabye izishoboka kugira ngo ukeneye kuva ku kigo nderabuzima ajya ku bitaro bikuru bimworohere, abaturage barabivuze dusanga muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka tutananirwa gushakamo imbangukiragutabara nshya wenda izindi zikazaba zigurwa."

Yakomeje avuga ko mu minsi iri imbere bazakomeza gushakisha n’izindi nyinshi ku buryo nibura babona izihagije, yavuze ko no muri uyu mwaka w’imihigo wa 2020/2021 nabwo bazagerageza bakagura indi imwe nshya niburabakaba bakoresha izo zihari.

Ibitaro bya Kibungo bisanzwe bifite inyenyeri eshatu nk’uko Minisiteri y’ubuzima ibigaragaza mu gushyira mu byiciro ibitaro. Bikorana n’ibigo nderabuzima 15 byo mu Karere ka Ngoma bigatanga serivisi z’ubuzima nibura ku baturage ibihumbi 400.

Imbangukiragutabara yahawe Ibitaro bya Kibungo yaguzwe miliyoni 70 Frw
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis ashyikiriza Dr Gahima John imbangukiragutabara nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .