Raporo Ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 30 Kamena 2022, yagaragaje ko mu bipimo 4,730 byafashwe, abantu 69 [bangana na 1,4%] ari bo basanganywe icyorezo cya Covid-19.
Iyi raporo kandi igaragaza ko mu kwezi gushize kwa Gicurasi abandura ku mu masaha 24 babaga bari munsi ya 20 ndetse muri uko kwezi hari n’umunsi washize nta n’umwe wanduye iki cyorezo.
Icyo gihe impuzandengo y’abandura ku munsi yari kuri 0,1%. Ubwo kandi ni na ko inkuru y’uwahitanywe na Covid-19, Abanyarwanda bari bamaze kuyibagirwa muri aya matangazo ya Minisiteri y’Ubuzima.
Nko mu cyumweru cyo hagati ya tariki 11 Gicurasi-17 Gicurasi 2022, abantu banduye bose hamwe bari 292 ariko mu cyumweru cyo hagati ya tariki 18 Gicurasi – 24 Gicurasi 2022, abandura bari 328.
Ni ibintu bigaragaza ukongera kubura umutwe kw’iki cyorezo mu bijyanye n’imibare y’abacyandura nk’uko bigaragazwa na raporo y’inzego zishinzwe ubuzima.
Mu minsi irindwi ishize abandura bari 306 mu gihe ku wa 29 Kamena hari handuye abantu 50, aho umwe yahitanywe n’iki cyorezo.
Muri rusange ibice by’igihugu byibasiwe cyane birimo Umujyi wa Kigali na tumwe mu turere tw’Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Kugeza ubu ingamba zitandukanye zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zari zimaze igihe zisa n’izitacyubahirizwa cyane ko nk’ubu kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko kuva tariki 13 Gicurasi 2022.
Ku rundi ruhande ariko inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zigira abantu inama yo gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo aho biri ngombwa ari na ko Abaturarwanda bashishikarizwa gufata inkingo za Covid-19 mu buryo bwuzuye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!