FDA yatangaje ko yafashe ibipimo by’imiti ikomeye igera kuri 15, itatu muri yo yiganjemo ivura inzoka hamwe n’indi ihabwa abagore babyaye kugira ngo badakomeza kuva, basanze itujuje ubuziranenge ihita ikurwa ku isoko ryo mu Rwanda.
Umuyobozi w’Agateganyo wa FDA, Dr Charles Karangwa, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019, yabigarutseho mu nama mpuzamahanga iri kubera i Kigali, aho abayitabiriye bari kurebera hamwe uburyo hanozwa imikoranire hagati y’abakora ibikorwa by’ubushakashatsi n’abashinzwe kugenzura iby’imiti.
Dr Karangwa yagize ati “Kuva twatangira gupima imiti yinjira ku isoko ry’u Rwanda, imiti myinshi yahabwaga abagore babyaye, imwe muri yo twasanze itujuje ubuziranenge yamaze gukurwa ku isoko. Indi twasanze itujuje ubuziranenge ni imiti ivura inzoka harimo uwitwa Mébendazole n’undi witwa Albendazole, nayo yavuye ku isoko twayisimbuje indi yujuje ubuziranenge.”
Dr Karangwa yavuze ko muri iyi miti yakuwe ku isoko, ikibazo si aho yari yarakorewe, nk’uko bamwe babigarutseho muri iyi nama bavuga ko hari igihe yaba yarakorewe nko muri Afurika ahatari ubushobozi buhambaye.
Ati “ Mébendazole twakuye ku isoko zakorewe mu Bubiligi nabo twarabibamenyesheje badusaba imbabazi […] aho Ikigo gipima ubuziranenge bw’imiti kigiriyeho mu Rwanda, ubu hari n’inganda zajyaga zohereza imiti mu Rwanda zatwandikiye zivuga ko zikuye imiti yazo ku isoko ryo mu Rwanda. ”
Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe kwandika imiti n’ibiribwa muri FDA, Kabatende Joseph, yabwiye IGIHE ko imiti yakuwe ku isoko ari iyo basanze ifite ibibazo gusa, indi yo muri ubwo bwoko idafite ibibazo iracyari ku isoko.
Ati “Hari icyiciro cy’imiti ya “Albendazole 400mg” gifite nimero 370420 yagombaga kutarenza Kanama 2022 yari ifite ikibazo cy’ubuziranenge, ikurwa ku isoko. Umuti witwa “Miprosol” nawo niko byagenze aho ibinini bya 200mg byaje mu cyiciro No M8TAN 1801, yagombaga kutarenza Mata 2020 nayo yakuwe ku isoko.”
Yakomeje agira ati “Uretse ibyo byiciro byahagaritswe gucuruzwa mu Rwanda, ibindi byiciro byiyo miti bifite ubuziranenge biracuruzwa nkuko bisanzwe.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yasabye abitabiriye iyi nama, kugira icyo bakora kugira ngo ubuziranenge bw’imiti burusheho kubungwabungwa.
Ati “Biraduhamagarira kugira icyo dukora kuri buri wese wicaye hano, bisaba abafata ibyemezo kugira icyo bakora. Biragaragara ko hari impinduka zikenewe mu buryo dukora ibintu, uko dukora igenamigambi, kugira ngo tugere ku musaruro mwiza.”
Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, kimaze umwaka gitangiye gukora. Ubuyobozi bwacyo buvuga bwafatiye ingamba imiti yinjira ku isoko ry’u Rwanda, iyo batazajya babasha gupimira mu Rwanda, ikazajya ipimirwa mu bihugu bifite laboratoire zataye imbere zifitanye amasezerano n’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO