Perezida Kagame yinjiye mu bukangurambaga bwo kwambara agapfukamunwa bwatangijwe n’umuyobozi wa OMS

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Kanama 2020 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yinjiye mu bukangurambaga bwo kwambara neza agapfukamunwa bwatangijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Tariki 5 Kanama uyu mwaka, Dr Tedros abinyujije kuri Twitter yatangije ubukangurambaga bwiswe ‘#WearAMask’ bugamije gukangurira abatuye Isi kwambara agapfukamunwa nk’imwe mu ngamba zo kurandura icyorezo cya Coronavirus.

Coronavirus imaze amezi asaga umunani yibasiye Isi, imaze kwandurwa n’abasaga miliyoni 20 barimo ibihumbi 760 yahitanye.

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bo Dr Tedros yasabye ubufasha mu bukangurambaga bwo kwambara neza agapfukamunwa hirindwa Coronavirus.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Kanama, Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yashyizeho ifoto yambaye neza agapfukamunwa n’ubutumwa bugamije gushishikariza abatuye Isi kwambara neza agapfukamunwa.

Yagize ati “Amezi tumaze mu rugamba rwo guhangana na Coronavirus , icyo cyorezo kiracyazahaza Isi. Ntabwo dukwiriye gutsindwa ahubwo nibwo hakenewe imbaraga nyinshi. Ambara agapfukamunwa, karaba intoki, isuzumishe, menya ahari icyorezo, ishyire mu kato, ivuze kandi wumve inama z’inzobere mu buvuzi.”

Mu Rwanda udupfukamunwa twabaye itegeko kutwambara nyuma y’iminsi mike hagaragaye umuntu wa mbere wanduye Coronavirus muri Werurwe uyu mwaka.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’abahanga bo muri Kaminuza za Cambridge na Greenwich mu Bwongereza, bugaragaza ko kwambara udupfukamunwa bishobora kugabanya ikigero cyo gukwirakwira kwa virusi mu gihe abantu batwambaye igihe bari aho bahurira ari benshi.

Richard Stutt uri mu itsinda ry’abayoboye ubu bushakashatsi muri Cambridge, yavuze ko isesengura bakoze rishyigikira gahunda yo kwambara udupfukamunwa mu gihe cyose umuntu asohotse mu rugo agiye ahahurira abantu benshi.

Yakomeje avuga ko ibyagaragaye mu bushakashatsi byerekana ko kwambara udupfukamunwa nibigera mu bantu bose bikagendana no guhana intera ndetse n’izindi ngamba za guma mu rugo, bishobora kuba uburyo bwizewe bwo guhangana n’icyorezo bityo ibikorwa by’ubukungu bikongera gufungurwa.

Ubu buryo ngo bwagira umusaruro mu kwirinda Coronavirus mu gihe hagitegerejwe ko haboneka urukingo rwayo.

Mu minsi ishize OMS yongereye amabwiriza yayo isaba za guverinoma gutegeka buri wese kwambara agapfukamunwa mu gihe agiye mu ruhame kuko bizagabanya ibyago byo gukwirakwiza Coronavirus.

Perezida Kagame yatanze ubutumwa bushishikariza abatuye Isi kwambara neza agapfukamunwa nk'uburyo bwiza bwo kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .