00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 Ugushyingo 2021 saa 08:54
Yasuwe :

OMS yatangaje ko ubwoko bushya bwa Covid-19 buteye impungenge zikomeye ndetse bwahawe izina rya Omicron rigomba kuyitandukanya n’izindi.

Ubu bwoko bukwira ku kigero gikomeye, ndetse ibimenyetso bigaragaza ko bwandura cyane.

Bwavuzwe bwa mbere mu minsi itatu ishize muri Afurika y’Epfo ariko bwanagaragaye muri Botswana, u Bubiligi, Hong Kong na Israel.

Ibihugu byinshi byafashe ingamba zikomeye mu gukumira ubu bwoko byafashe ingamba zirimo n’izo gukumira ingendo ku bantu baturutse muri Afurika y’Amajyepfo.

Abagenzi baturutse muri Afurika y’Epfo, Namibie, Zimbabwe, Botswana, Lesotho na Eswatini ntabwo bemerewe kwinjira mu Bwongereza mu gihe ari Abongereza cyangwa se abaturage bo muri Ireland.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe ingamba z’uko indege ziva muri Afurika y’Epfo, Botswana, Zimbabwe, Namibie, Lesotho, Eswatini, Mozambique na Malawi zigiye gukumirwa. Uyu mwanzuro uzatangira ku wa Mbere.

Brésil na Australie nabyo ni ibihugu biteganya gufata ingamba.

U Rwanda narwo rwafashe ingamba zikomeye mu guhangana n’iki cyorezo aho ubu abagenzi bose bazajya bashyirwa mu kato bakinjira mu gihugu.

Omicron ikomeje guteza abantu impungenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .