“Ventilator”, imashini Isi ihanze amaso ngo irengere ubuzima bw’abarembejwe na Coronavirus; Afurika ihagaze ite?

Yanditswe na Habimana James
Kuya 3 Mata 2020 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aherutse gutegeka ko uruganda rw’imodoka ruri mu zikomeye muri Amerika rwa General Motors (GM), ko rwakora ibikoresho byinshi bifasha abanduye Coronavirus guhumeka (Ventilators), kubera ko abaturage be barembejwe n’iki cyorezo.

Trump yavuze ko GM itakaza igihe, kandi hakenewe kugira igikorwa ngo ubuzima bw’Abanyamerika burengerwe.

Iki gikoresho kizwi nka “Ventilator”, kirimo gufasha ibihugu bitandukanye kurokora ubuzima bw’abafite icyorezo cya coronavirus, cyane ko gifasha wa wundi utagishobora guhumeka kikamwongerera umwuka.

Imashini imwe igura hagati y’amadorali ya Amerika ibihumbi 25-50, ni ukuvuga hagati y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25-50.

Ibihugu hirya no hino ku Isi byafashe ingamba zikomeye zituma abaturage badashobora gusohoka mu ngo zabo, kugira ngo abandura bataba benshi bityo bikaba byagora ibitaro kubona ibikoresho nk’ibi bibafasha.

Aljazeera iherutse gutangaza ko umurwayi umwe muri batandatu ufite ubu burwayi, ashobora guhura n’ikibazo cyo guhumeka bigasaba ko akenera iyi mashini.

Ibihugu bifite umubare w’abantu benshi bamaze kwandura, bihura n’ibibazo bikomeye byo kwita kuri ba bandi barembye, ari nabyo bituma umubare w’abapfa ukomeza kwiyongera umunota ku wundi.

Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihugu cy’igihangange ku Isi, niho hari ubwandu bwinshi ku Isi kuko abanduye ari 245559, abapfa nabo bamaze kurenga ibihumbi bitandatu.

Aljazeera ivuga ko abashinzwe iby’ubuzima muri iki gihugu, bavuga ko mu minsi iri imbere abarwayi barenga ibihumbi 900 bazakenera izi mashini, ni mu gihe bafite izitarenze ibihumbi 200, kandi inyinshi muri izi ngo zirashaje ku buryo zidashobora guhangana n’abafite ubu burwayi.

U Bwongereza bwo buvuga ko bufite izi mashini 8175, mu gihe bazakenera izirenga ibihumbi 30 kubera umubare w’abakomeje kwandura urimo kwiyongera.
Umugabane wa Afurika urangwamo ibihugu byinshi bifite ibikorwa by’ubuvuzi bikiri hasi, niho ngo bihangayikishije cyane.

Nko muri Mali, mu baturage miliyoni 19 batuye iki gihugu hari izi mashini zitarenga 56.

Umunyamakuru ukomeye muri Zimbabwe yapfuye azize kubura iyi mashini

Nyuma y’aho umunyamakuru ukomeye muri Zimbabwe, Zororo Makamba yitabye Imana azize Coronavirus, amakuru yagaragaje ko yabuze iyi mashini imufasha guhumeka.

Zororo Makamba wari ufite imyaka 30 yari umwe mu bantu babiri basanganywe Coronavirus, aza kwitaba Imana tariki 24 Werurwe aguye mu Murwa Mukuru wa Zimbabwe, Harare.

Umuvandimwe wa Zororo Makamba, Tawanda Makamba, yabwiye ikinyamakuru, Daily News ko umuvandimwe we yazize kubura iyi mashini.

Yagize ati “Ubuzima bwe bwagombaga kurokorwa, yajyanwe mu bitaro ariko iyi mashini yagombaga kumufasha ntiyari ihari, ibi nibyo byatumye yitaba Imana.”

Umuyobozi w’ibikorwa by’ubuzima i Harare, Dr Prosper Chonzi, we yavuze ko bakoze uko bashoboye ngo bite kuri uyu munyamakuru, gusa na we yemeza ko batari bafite iyi mashini.

Yagize ati “Ubundi si umurwayi wese ukenera iyi mashini, ikibazo cyabaye ni uko twahuye n’umurwayi wa mbere agahita ayikenera.”

Mu bitaro bya Kabgayi biteguye gufasha uwo babona

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi biherereye mu Karere ka Muhanga, Dr. Nteziryayo Philippe, yabwiye IGIHE ko basanzwe bafite imashini mu bitaro zifasha abakenera umwuka.

Yavuze ko “Kongeramo umwuka abarwayi dusanzwe tubikora, havutse ikibazo runaka uwo muntu twamufasha.”

Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abanyarwanda 84 aribo bamaze kwandura iki cyorezo, nta n’umwe urembye ku buryo yakenera iyi mashini.

Ventilator ni imashini ikenewe mu buvuzi muri iki gihe cyo guhangana na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .