00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 1005 bakize Covid-19, abo imaze guhitana bageze kuri 666

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda [Minisante] yatangaje ko abantu 17 bishwe n’icyorezo cya Covid-19 mu masaha 24 ashize bituma umubare w’abo kimaze kwambura ubuzima ugera ku 666.

Abitabye Imana harimo abagore 11 bo mu turere twa Rusizi, Gicumbi, Nyanza, Musanze, Bugesera, Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Huye, ndetse n’abagabo batandatu b’i Kigali, Karongi na Rusizi.

Imibare ya Minisante yo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021, igaragaza ko hafashwe ibipimo 8.664, habonekamo abantu 913 bashya banduye Covid-19.

Mu banduye bashya, Akarere ka Musanze, kaje imbere aho habonetsemo abarwayi bashya 152 mu gihe Umujyi wa Kigali wagaragayemo 140, naho mu Karere ka Kayonza haboneka 91.

Mu masaha 24 yashize kandi hakize abantu 1005, bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo uba 41.046. Ni mu gihe abakirwaye ari 16.523 barimo 89 barembye cyane.

Kuva u Rwanda rutangiye ibikorwa byo gukingira mu buryo bwa rusange ku wa 5 Werurwe 2021, rumaze gutanga inkingo ku baturage 406.004.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .