Abantu 11 basanganywe Coronavirus mu Rwanda, batandatu ni bo bakize

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Abantu 11 basanganywe Coronavirus mu Rwanda mu bipimo 1092 byafashwe mu masaha 24 ashize mu gihe abagera kuri batandatu aribo basezerewe mu bitaro nyuma yo gukira.

Ubwandu bushya bwiganje mu Banyarwanda bava hanze y’igihugu, abatwara amakamyo n’abacuruzi bambukiranya imipaka.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 370 banduye, 256 barayikize mu gihe 113 bakitabwaho n’abaganga naho umwe yitabye Imana.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi witabye Imana ari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba. Yitaweho n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus ariko yaje gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

  • Abanduye ni 370 (Barimo 11 bashya)
  • Abakize ni 256 (Barimo batandatu bashya)
  • Abakirwaye ni 113
  • Umuntu umwe yitabye Imana
  • Ibipimo bimaze gufatwa ni 68 068 (Ibipimo bishya 1092)

Mu itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2020, yakomeje igira iti ‘‘Abarwayi bashya barimo Abanyarwanda batashye, abatwara amakamyo n’abacuruzi bambukiranya imipaka. Abarwayi bashyizwe mu kato kandi abo bahuye bahise bakurikiranwa uko bikwiye.’’

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .