00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 320 bagiye gupimwa Covid-19 mu bice biri muri Guma mu Rugo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 21 Nyakanga 2021 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Abatuye mu bice byashyizwe muri Guma mu Rugo y’iminsi icumi barenga ibihumbi 320, ni bo bazapimwa COVID-19 mu bipimo rusange biri kuhafatwa harebwa uko ubwandu buhagaze.

Ubwo Guma mu Rugo yatangiraga Mujyi wa Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Musanze, Rubavu, Rutsiro, Kamonyi, Nyagatare na Rwamagana ku wa 17 Nyakanga 2021; gahunda yo gufata ibipimo rusange yahise itangirizwa muri Kigali.

Mu minsi ibiri hafashwe ibipimo birenga ibihumbi 120.000 byabonetsemo ubwandu 3.616.

Nk’uko Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yari yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 15 Nyakanga 2021 hagarukwa ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 uko kwezi; ku wa Mbere tariki 19 hari hatahiwe utwo turere umunani tundi.

Dr ngamije yagize ati “Turaza gusuzuma by’umwihariko Umujyi wa Kigali n’utundi turere dufite ubwandu bwiyongereye cyane. Turaza gusuzuma abantu mu kagali, nibura dushyire ahantu habiri muri buri kagali abantu bazajya kwisuzumishirizaho.”

The New Times yatangaje ko Musanze yari itahiwe ku wa Mbere yafashwemo ibipimo 1.760 bikabonekamo ubwandu 152. Biteganyijwe ko hazafatwa ibigera ku bihumbi 25 mu minsi itatu.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri biherereye muri ako karere, Dr Muhire Philbert, yavuze ko harwariye abagera kuri 767 barimo 31 barembye.
Yashishikarije abaturage kwitabira iyo gahunda, ati “Uko bakomeza kwirinda aka gakoko ni nako tubasaba kugana ahashyizweho kuzafatirwa ibipimo bakisuzumisha.”

Bamwe mu bitabiriye iyo gahunda bagaragaje akanyamuneza batewe no kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Uwitwa Sezikeye Ezechiel w’imyaka 71 nyuma yo gupimwa agasanga ari muzima yagize ati “Numvaga nkeneye cyane kumenya niba aka gakoko katarangezeho, ubu ndishimye cyane.”

Ibipimo bizafatwa muri iyo gahunda y’isuzuma rusange byose hamwe birenga 318.894, habariwemo ibisaga 120.000 byafashwe mu Mujyi wa Kigali ku ikubitiro.

Ibindi birimo 23.090 bizafatwa i Burera, ibirenga 27.000 i Gicumbi, i Kamonyi 24.000, Nyagatare 32.600, Rwamagana 21.504. Muri Rubavu hazapimwa abarenga 24.000 naho Rutsiro ni 21.700.

Minisitiri Ngamije yavuze ko ingamba zari zimaze iminsi zihari zitatanze umusaruro wari ukenewe mu gihe ubwandu n’impfu bya Coronavirus bikomeje kwiyongera, ahanini bitewe n’ubwoko bwa Coronavirus yihinduranya izwi nka Delta. Bivugwa 60% by’abandura mu Rwanda ari yo basanganwa.

Ati “Ingamba zafashwe hari icyo zatumariye ariko ntabwo byageze aho twashakaga. Ni yo mpamvu hafashwe imyanzuro yatangajwe harimo na Guma mu Rugo mu turere 11.”

Yavuze ko Guma mu Rugo iri bugabanye urujya n’uruza, bihe Leta umwanya wo gufata ibipimo bihagije no kwita ku banduye.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 20 Nyakanga 2021 igaragaza ko mu gihugu hamaze kuboneka abanduye 59.141 barimo 906 babonetse mu masaha 24. Muri abo harimo 41.951 bakize habariwemo na 905 basezerewe uwo munsi, naho 16.513 bakirwaye barimo 69 barembye. Abagera kuri 677 bamaze guhitanwa na COVID-19 ushyizemo 11 babonetse uwo munsi.

Abakabakaba ibihumbi 320 ni bo bazapimwa Coronavirus mu bice biri muri Guma mu Rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .