Batandatu bakize Coronavirus, batatu barayisanganwa mu bipimo 1074 byafashwe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Gicurasi 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Abantu batandatu bakize Coronavirus mu Rwanda mu gihe batatu bayisanganywe mu bipimo 1074 byafashwe kuri uyu munsi, bituma umubare w’abanduye ugera kuri 339.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 26 Gicurasi 2020 hafashwe ibipimo 1074 bya Coronavirus, byagaragaje ko abantu batatu banduye mu gihe abasezerewe mu bitaro nyuma yo gukira bo ari batandatu.

  • Abanduye ni 339 (barimo batatu bashya)
  • Abakize ni 244 (barimo batandatu bashya)
  • Abakirwaye ni 95
  • Nta muntu uritaba Imana
  • Ibipimo bimaze gufatwa ni 60 443 (birimo 1074 bishya)

Itangazo rya Minisante rivuga ko abasanganywe ubwandu bose "bahise bashyirwa mu kato bakihagera.’’

Muri iyi minsi ubwandu bushya bwiganje mu bashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko abasanganwa ubwandu benshi ari abashoferi b’amakamyo.

Yakomeje avuga ko “Ibipimo bizahoraho, tuzahora dupima tureba ko indwara idakwirakwira. Ingamba zihari ntabwo twafunguye imipaka, muri bo abahagera turabasuzuma, ntaho baducikira. Ku mipaka yose hari amatsinda yakira abantu bose baje, bagapimwa, usanzwe yaranduye akajya kwitabwaho ahabugenewe.’’

U Rwanda rukomeje gukaza ingamba mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, aho nk’abantu baba mu Rwanda bari mu mahanga bemerewe gutaha ariko bagera mu gihugu bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi bari ahantu hateganyijwe biyishyurira serivisi zose, indi minsi irindwi bakayimara bari mu kato mu ngo zabo ariko nabwo bakurikiranwa n’inzego z’ubuzima.

Ni mu gihe ubu kwambara agapfukamunwa byamaze kuba ibwirizwa rusange ku muntu wese ugiye mu ruhame ari nako abantu basabwe kwirinda kujya mu kivunge ahubwo n’aho bari bakaba batandukanye ku buryo amahirwe yo kwanduzanya aba ari make.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abantu batandatu bakize Coronavirus mu Rwanda mu gihe batatu bayisanganywe mu bipimo 1074 byafashwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .