00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harabura amasaha 48; twitege iki nyuma ya Guma mu Rugo y’iminsi 10?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Nyakanga 2021 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Guma mu Rugo ni icyemezo gifatwa igihe izindi ngamba zose zananiwe mu guhagarika umuvuduko wa Covid-19, by’umwihariko ugukwirakwira kwayo mu baturage n’ubwiyongere bw’abayandura, abayirwara bakaremba ndetse n’abo ihitana.

Muri icyo gihe ibitaro byakira abarwayi ba Covid-19, biba bimaze kuzura abarwayi, abakenera kongererwa umwuka [ni ukuvuga abarembye cyane] babaye benshi ku buryo ubushobozi bwo kubitaho buba bugerwa ku mashyi.

Muri make ntibiba byoroshye kugira ngo Guverinoma ifate icyemezo cyo gushyira abaturage muri Guma mu Rugo, aho ibikorwa byose bifungwa mu buryo bw’agateganyo, abaturage bagashishikarizwa kuguma mu ngo zabo, bagasohoka gusa mu gihe bakeneye serivisi za ngombwa.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, aherutse kuvuga ko icyemezo nk’iki gifatwa hagendewe ku busesenguzi n’inama zitangwa n’abashinzwe ubuzima ndetse Guverinoma ibanza gushyira ku munzani mu ifatwa ryacyo.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021 yafatiwemo imyanzuro irimo gushyira muri ‘Guma mu Rugo’ , abatuye Umujyi wa Kigali n’Uturere twa Nyagatare, Kamonyi, Musanze, Burera, Gicumbi, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

Iyi ‘Guma mu Rugo’ igomba kumara iminsi 10 [kuva tariki 17-26 Nyakanga], ni ukuvuga ko ku wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021, ari wo munsi wa nyuma, abatuye muri ibyo bice bagahabwa izindi ngamba n’amabwiriza mashya yo kubahiriza mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Mu bikorwa byihutirwa inzego zishinzwe ubuzima zahise zitangira gukora ni ugupima, ndetse nko ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo, hapimwe abantu benshi, mu rwego rwo kumenya uko abantu bahagaze kugira ngo abe ari ho hashyirwa imbaraga.

Nko mu Mujyi wa Kigali, mu minsi ishize hafashwe ibipimo 107.106, mu duce dutandukanye, abagera kuri 3.965 bangana n’ijanisha rya 3.7% basanganywe Covid-19.

Ibipimo rusange byafashwe hagati yo ku wa 17-18 Nyakanga 2021, bigaragaza ko Akarere ka Kicukiro kihariye 4,4% by’abasanganywe ubwandu, Gasabo ikagira 3,8% mu gihe Nyarugenge ifite 2,5%.

Iminsi 10 ntihagije…

Ubushakashatsi buheruka gukorwa kuri Covid-19, bwagaragaje ko iminsi umurwayi wayo ashobora kumara kugira ngo abe yakize ari 10, ni mu gihe mbere kicyaduka yari iminsi 14. Bivuze ko ari na yo mpamvu ingamba zitandukanye zafatwaga nyuma y’ibyumweru bibiri.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe Guma mu Rugo y’iminsi 10 idahagije kuko ubusanzwe igihe cyagenwe ari ibyumweru bitatu.

Ati “Turimo gufata ibipimo byinshi cyane cyane mu duce twagaragayemo icyorezo cya Covid-19. Ikindi ubundi Guma mu Rugo y’iminsi 10 ntihagije, iyagiye ifasha cyane wenda dushingiye no kuri cya gihe umuntu amara arwaye Covid-19, na nyuma yo gukira ‘Incubation Period’, nibura byagombye kuba iminsi 21 ariko 10 na yo wenda benshi mu baba baranduye mbere ya Guma mu Rugo baba barakize, ariko ba bandi banduye nyuma yayo ni bo baba bakirwaye.”

Yavuze ko impamvu inzego z’ubuzima zijya inama y’uko nibura Guma mu Rugo yamara ibyumweru bitatu ni uko ari bwo zaba zamaze kumenya neza uko ubwandu buhagaze mu bantu.

Ati “Nibura ibyumweru bitatu, kubera ko bose ntibandurira umunsi umwe, uyu yandura uyu munsi undi ejo, icyo gihe rero muri ibyo byumweru ni bwo ubwandu buba bwagabanutse, ingendo zagabanutse, abantu bari hamwe, uwo yaba yanduje akiri aho ngaho hafi. Ni bwo waba ufite icyizere ko ubwandu bwagabanutse ku kigero gishimishije.”

Dr Mpunga yavuze ko nubwo iminsi 10, itakongerwa ariko nka guverinoma ireba icyakorwa nko gufungura ibikorwa bimwe na bimwe bidashobora guteza ikibazo cyane.

Imibare ntigabanuka

Raporo ngarukamunsi ku ishusho ya Covid-19 mu Rwanda yerekanye ko kugeza ku wa 23 Nyakanga 2021, abantu 62.328 ari bo bamaze kwandura Covid-19 mu bipimo 1.956.860 bimaze gufatwa mu gihugu hose kuva muri Werurwe 2020. Kugeza iki gihe abamaze gukira iki cyorezo ni 44.739. Abarwayi bakiri kwitabwaho byihariye baba abarwariye mu bitaro n’abari mu ngo zabo ni 16. 871 barimo 71 barembye.

Kuva ku wa 17 Nyakanga 2021, umunsi abo mu Mujyi wa Kigali n’utundi turere umunani bashyirwaga muri Guma mu Rugo, imibare y’abandura umunsi ku munsi n’abahitanwa n’iki cyorezo ntiwigeze ugabanuka. Nk’urugero mu masaha 24 yo ku wa 16 Nyakanga, handuye abantu 927, hapfa 10, mu gihe abakize iki cyorezo icyo gihe bari 732.

Ku nshuro ya mbere iki cyorezo kigeze mu Rwanda, tariki 17 Nyakanga 2021, ni umunsi wakangaranyije Abanyarwanda by’umwihariko ababasha gukurikira amakuru kuri Covid-19. Kuri uwo munsi handuye abantu 1,997, hapfa abandi 12, icyo gihe hakize 976.

Ku munsi wakurikiyeho na bwo imibare yaratumbagiye kuko abanduye bari 2.773, abapfuye baba 11 mu gihe abakize uwo munsi bari 1,855.

Imibare y’abandura muri iyi minsi yakomeje kuguma hejuru ya 900 kugeza ku wa 22 Nyakanga 2021, ubwo abanduye bari 1309.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko imibare yatanze ishusho nziza yo kugira ngo abantu bamenye aho gushyira imbaraga kurusha ahandi.

Ati “Imibare rero yaduhaye ishusho nziza, mu turere no mu tugari ugenda ubona itandukaniro, byari ibipimo byiza cyane byo kugira ngo tumenye ngo tugiye mu rugo duhagaze gute, ese abari burwarire mu rugo bo turabasanga he, bityo n’inzego z’ubuzima zibe zabona aho zishyira imbaraga kurusha ahandi.”

RBC itangaza ko nyuma y’iminsi runaka hongera gufatwa ibindi bipimo byo kureba niba abari baranduye barakize ndetse no kumenya abandi bagenda bandura.

Nko kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nyakanga 2021, RBC yakozwe igikorwa cyo gupima Covid-19, ku nshuro ya kabiri mu buryo bwagutse, abatuye mu tugari twagaragayemo umubare munini w’abanduye iki cyorezo.

Abapimwe bavuga ko bigiye kubafasha kumenya uko bakwiye kwitwara. Iyi mibare y’ubwandu bwinshi yagaragaye mu tugari 25 two mu karere ka Gasabo, 16 two mu Karere ka Kicukiro na 4 two mu Karere ka Nyarugenge.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko imibare izava muri ibi bikorwa byo gupima ku bwinshi abaturage bo muri Kigali n’ahandi hashyizwe muri Guma mu Rugo ariyo izashingirwaho hafatwa izindi ngamba zizakurikizwa nyuma ya tariki 26 Nyakanga 2021.

Kugeza uyu munsi, haba mu Rwanda cyangwa ahandi hose ku Isi, umuti wo gutsinda Covid-19, mu gihe abaturage benshi batarakingirwa ni ukubahiriza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba neza intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe, kwirinda kujya ahahurira abantu benshi cyangwa ukibuka guhana intera mu gihe byabaye.

Ibikorwa byo gupima abantu benshi birakomeje muri ibi bihe bya Guma mu Rugo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko nibura mu minsi 21 aribwo inzego z'ubuzima ziba zamaze kugenzura neza uko icyorezo gihagaze mu baturage
Umujyi wa Kigali ugiye kumara iminsi 10 uri muri Guma mu Rugo. Usibye abagiye muri serivisi za ngombwa bemererwa kugenda, abandi basabwa kuguma mu rugo
Uturere two mu Mujyi wa Kigali nitwo tuza imbere mu bwandu bwa Covid 19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .