Kuvanga izi nkingo zombi bigamije kureba niba zishobora kuzamura ubudahangarwa mu mubiri w’uruhawe ku buryo atakwandura iki cyorezo.
Iri gerageza rizabera mu Burusiya, byitezwe ko rizakorerwa ku bantu bari hejuru y’imyaka 18 gusa ntiharatangazwa umubare w’abo rizakorerwaho.
Oxford yari iherutse gutangaza ko urukingo rwayo rugaragaza ko rushobora kurinda umuntu kwandura COVID-19.
Abashakashatsi baracyari kureba uburyo uru rukingo rushobora gufasha abantu bari mu za bukuru mbere y’uko rwemezwa n’inzego z’ubuzima mu Bwongereza.
AstraZeneca yatangaje ko iri kureba niba kuvanga inkingo zitandukanye bishobora kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri wa muntu ku kigero cyo hejuru cyangwa se niba ubwo budahangarwa bushobora kumara igihe kirekire byisumbuyeho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!