BioNTech, Ikigo cy’Abadage gikora inkingo cyanafatanyije n’ikindi cyitwa Pfizer mu gukora urukingo rwatangiye gukoreshwa hirya no hino ku Isi nko mu Bwongereza, cyavuze ko ibiro bikigenzura byibasiwe n’abajura mu ikoranabuhanga, ndetse ko inyandiko cyabishyikirije zinjiriwe.
EMA iri mu igenzura ry’inkingo ebyiri za Covid-19 byitezwe ko ibyavuye muri icyo gikorwa bizatangazwa mu gihe cy’ibyumweru bike biri imbere. BioNTech yatangaje ko icyo gitero cy’ikoranabuhanga kitazangiza igihe cyari cyarihawe cyo kuba icyo gikorwa cyarangiye.
Ntabwo hatanzwe amakuru arambuye y’imiterere y’icyo gitero, gusa ibi Biro by’u Burayi bishinzwe imiti byatangaje ko biri gukora iperereza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!