Coronavirus: Ubwandu bushya i Rusizi bwatumye ingendo zihuza Intara zikomeza gufungwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kamena 2020 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko ubwandu bushya bw’abantu batanu babonetse mu Karere ka Rusizi barimo abacuruzi, abashoferi n’umumotari umwe; ariyo mpamvu yatumye ingendo hagati y’intara n’izikorwa na moto zitwara abagenzi zakomeje gusubikwa.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere Kamena aribwo ingendo hagati y’intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zisubukurwa ndetse ko moto n’amagare aribwo nabyo byongera gutwara abagenzi.

Imyiteguro mu gihugu hose yari yakajijwe hitegurwa uburyo izi serivisi zakongera gusubukura imirimo nta nkomyi, aho hari nk’abatanga serivisi zo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali bapimwe icyorezo cya COVID-19 ndetse bakanasobanurirwa ibikwiye gukurikizwa mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Mu masaha ya saa tanu z’ijoro kuri iki Cyumweru, Guverinoma yatangaje ko yongereye igihe cyo gusubukuriraho ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali kizajyana no kwemerera moto zitwara abagenzi kongera gukora, ivuga ko mu nama y’Abaminisitiri iteganyijwe ku wa 2 Kamena aribwo hazatangazwa amabwiriza mashya.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije, yatangaje ko uyu mwanzuro waturutse ku bwandu bushya bwagaragaye mu Karere ka Rusizi, biba ngombwa ko habanza kunozwa ingamba zo gukumira ko bwakwira hose.

Ati “Hari ikibazo cy’ubwandu mu bantu bamwe harimo abagenzi baturuka hanze. Hari abava mu karere kacu mu bihugu duturanye hari n’abavuye hanze baturutse kure mu bihugu bitandukanye. Cyane ku barwayi bagaragaye mu Karere ka Rusizi bituma hafatwa ingamba zo kugira ngo ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali n’intara na za moto zitwara abantu ibyo byose bisubikwa kugira ngo tubanze tunoze neza icyo amakuru yadutangarije hanyuma hafatwe n’ingamba zatuma turinda ubuzima bw’abanyarwanda.”

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko ari abantu batanu bagaragaye muri kariya karere nk’abarwayi bashya, barimo abakora ibikorwa by’ubucuruzi n’abatwara ibicuruzwa bijya i Bukavu muri RDC n’umumotari umwe watwaraga ibintu bisanzwe byari byemewe.

Ati “Barazwi, dufite amakuru yose ahagije y’abo bahuye nabo ku buryo tukiyanoza ngo turebe niba muri bo nta wanduye.”

Abo bantu batanu, bari mu barwayi 11 baraye batangajwe na Minisiteri y’Ubuzima nk’abashya bagaragaye kuri iki Cyumweru. Bose batangiye kwitabwaho mu bitaro byita ku banduye iki cyorezo.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihana imbibi n’aka karere ka Rusizi ni kimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda byibasiwe cyane n’iki cyorezo kuko kugeza ubu ifite abantu 3070 bamaze kwandura mu gihe abapfuye bo ari 72.

Ni mu gihe mu Rwanda ubu habarurwa abantu 370 bamaze kwandura iki cyorezo barimo umwe witabye Imana na 256 bakize. Muri abose abantu 267 banduye iki cyorezo bagikuye hanze mu gihe 103 bo bandujwe n’abo bari baravuye hanze.

Dr Ngamije yavuze ko mu gihe hataranozwa neza uburyo bwo gukumira iki cyorezo mu Karere ka Rusizi, byaba bidakwiye gusubukura ingendo. Usibye Rusizi nta kandi karere kagaragaramo ubu bwand keretse ababukura hanze y’u Rwanda nabo batahurwa bakigera ku mipaka.

Yavuze ko iyi mibare igaragaza ko hari ikibazo gihari mu buhahirane bw’u Rwanda na RDC, aho bukwiye gukorwa ariko abantu batandura.

Mu ntangiriro za Gicurasi, Rusizi kari akarere kamwe muri 17 tw’u Rwanda tutari twakagezemo iki cyorezo cyo kimwe na Nyamasheke, Rubavu, Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Nyaruguru, Rwamagana, Kayonza na Nyamagabe.

Itsinda ry’abashinzwe kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo ryamaze kwerekeza mu Karere ka Rusizi kugira ngo hamenyekane abo abanduye baba barahuye nabo hanyuma nabo bitabweho.

Si ubwa mbere mu turere hagaragaye ubwandu ariko hagakazwa ingamba kugira ngo budakwirakwira, urugero rwa hafi ni urwo muri Mata ubwo ubu bwandu bwagaragaraga ku baturage bo mu Karere ka Gicumbi.

Dr Ngamije yavuze ko “byigeze kuba n’ahandi, umuntu umwe bwamubonetseho mu Karere ka Huye no muri Musanze” ariko iyo amabwiriza ashyizwe mu bikorwa mu minsi mike ikibazo kiba gikemutse.

Minisitiri w’Ubuzima yagaragaje ko ubwandu bushya bwabonetse i Rusizi ariyo impamvu yo gukomeza guhagarika ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali n’iza moto zitwara abagenzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .