Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Werurwe 2020 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umubare w’abantu banduye Coronavirus ugeze kuri 19 nyuma y’uko hagaragaye abandi babiri kuri iki Cyumweru, bose b’Abanyarwanda baherutse gukorera ingendo i Dubai.

Minisante yavuze ko abagaragaye ari abagabo babiri b’Abanyarwanda barimo umwe wageze mu gihugu ku itariki 19 Werurwe 2020 aturutse i Dubai, n’undi wahageze ku itariki 20 Werurwe 2020 nawe aturutse i Dubai.

Leta yakajije ingamba nyuma y’uko umubare w’abanduye ukomeje kwiyongera, aho Minisitiri w’Intebe yaraye atangaje ko byagaragaye ko hakwiye kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda, ku buryo ingamba zakajijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse bishobora kongerwa.

Mu myanzuro yatangiye kubahirizwa uhereye kuri uyu wa Gatandatu 23:59, irimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe rivuga ko "Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi."

Kuva mu Mujyi wa Kigali rwagati, ugakomeza mu bice bitandukanye mu nkengero zawo, nta muntu watambukaga. Ubu abakozi ba leta bose n’abikorera basabwe gukorera mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi nk’abaganga.

Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Amasoko n’amaduka birafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, lisansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko izi ngamba zafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko hatagize igikorwa, icyorezo gishobora gukwira mu gihugu cyose.

Mu kiganiro gisobanura ingamba nshya zo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, Dr Ngamije yagize ati "Dufite abarwayi 17 bakaba baragiye bahura n’abantu basaga 688 kuva bagera mu gihugu, tukaba tumaze guhura na 68% by’abo bantu dushaka kumenya uko bameze, abafite ibimenyetso muri bo twarabasuzumye, abandi dukurikirana amakuru yabo buri munsi.’’

Yakomeje avuga ko abo barwayi bakunze guturuka hanze y’igihugu mu ngendo bakoreye mu bihugu bitandukanye mu minsi 15 ishize, abenshi bafatwa nk’itsinda ry’abarwayi bari muri Kigali.

Yagize ati "Niba ari abantu bavuye hanze, uko bavuye hanze bakazana iyo ndwara muri iyi minsi 15 ishize, niko udashyizeho ingamba zo kugira ngo aribo, ari abo bahuye nabo batava muri Kigali bakajya mu ntara, niko byagenda, bajya mu turere dutandukanye bakanduza abandi Banyarwanda ugasanga mu gihe gito cyane tugize andi matsinda menshi mu turere dutandukanye.’’

"Ubwo tuba tuvuye ku cyiciro cy’icyorezo gitangiye, tukagera ku cyiciro cy’icyorezo kimaze gufata intambwe nini, haba hasigaye intambwe imwe gusa kugira ngo ayo matsinda atandukanye ahure kikaba icyorezo cy’igihugu cyose.’’

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko izi ngamba zafashwe kugira ngo hakumirwe urujya n’uruza rw’abantu yaba abava muri Kigali bajya mu turere no mu turere dutandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .