Umuntu wa karindwi yahitanywe na Coronavirus mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kanama 2020 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umugabo w’i Kigali w’imyaka 77 yahitanywe na COVID-19 byatumye aba umuntu wa karindwi mu Rwanda uhitanywe n’iyi ndwara kuva yagaragara mu gihugu muri Werurwe.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryihanganisha umuryango wabuze umuntu aho rigira riti “Twihanganishije umuryango w’umubyeyi w’imyaka 77 witabye Imana i Kigali.”

Uwaherukaga guhitanwa n’iki cyorezo nawe ni umugabo w’i Kigali wapfuye kuri uyu wa Gatandatu ku mwanya 51 y’amavuko. Nawe yakurikiraga uwapfuye ku wa 18 Nyakanga 2020, yari umukecuru w’imyaka 88 wo mu Karere ka Nyamasheke, wari uwa gatanu mu gihugu. Ni mu gihe uwa kane wishwe n’iki cyorezo yari umusaza w’imyaka 78 y’amavuko wari urwariye mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse iyi ndwara yamufatanyije n’izabukuru iramuhitana.

Abandi batatu bapfuye barimo umusirikare wari ufite imyaka 51 wanduriye mu butumwa bw’amahoro mu mahanga, wari usanzwe afite ubundi burwayi. Barimo kandi umushoferi w’amakamyo w’imyaka 65 n’umupolisikazi w’imyaka 24 nawe wari mu butumwa bwa UNMISS i Makakal muri Sudani y’Epfo.

Usibye uyu witabye Imana, ubu mu Rwanda harabarurwa abantu 2140 banduye Coronavirus barimo batandatu bagaragaye kuri iki Cyumweru. Muri bo, batanu bagaragaye i Kigali aho bahuye n’abanduye mu gihe undi umwe yagaragaye i Rusizi.

Abakize bo biyongereyeho 46 bituma umubare w’abamaze gusezererwa mu bitaro uba 1346.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .