Zimbabwe: Umunyamakuru ukomeye yapfuye ku myaka 30 azize Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Werurwe 2020 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru ukomeye muri Zimbabwe wari umaze igihe kinini akora kuri televiziyo mu gihugu cye, yitabye Imana nyuma y’uko yanduye indwara ya Coronavirus, aba umuntu wa mbere uzize iki cyorezo muri iki gihugu.

Zororo Makamba wari ufite imyaka 30 yari umwe mu bantu babiri basanganywe Coronavirus ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Yajyanywe mu bitaro biri mu Murwa Mukuru wa Zimbabwe, Harare, ku wa Kane w’icyumweru gishize nyuma y’uko agaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara birimo ibicurane

Makamba yanduye Coronavirus ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York, agarutse mu gihugu cye ashyirwa mu kato mu bitaro bya Wilkins biri i Harare.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Zimbabwe, Monica Mutsvangwa, yatangaje ko yakiriye amakuru ababaje avuga ku rupfu rw’uyu munyamakuru.

Makamba yari yagiye i New York ku wa 29 Gashyantare, aza kugaruka mu gihugu ku wa 09 Werurwe.

Ku wa 12 Werurwe nibwo yatangiye kugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus, ahita amenyesha umuganga we wahise amugira inama yo kwishyira mu kato.

Ubwo yageraga ku bitaro, Makamba yatangiye kunanirwa guhumeka, atangira kwitabwaho byihariye n’abaganga. Nyuma y’urupfu rwe, hatangiye igikorwa cyo gushaka kumenya abantu bose bahuye nawe.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yavuze ko imipaka yose yafunzwe usibye ku baturage b’igihugu cye bataha n’imizigo y’ibiryo yinjira mu gihugu.

Mnangagwa yavuze ko amateraniro y’abantu barenze 50 abujijwe, ndetse ko utubari, utubyiniro, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri ndetse n’aho bogera, ko byose bifunze mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

Zororo Makamba yari umunyamakuru ukomeye muri Zimbabwe, abaye umuntu wa mbere witabye Imana azize Coronavirus mu gihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza