00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bigenda bite iyo ururimi rufashwe na kanseri bikaba ngombwa ko rucibwa?

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 30 Ugushyingo 2021 saa 07:57
Yasuwe :

Abahanga mu buvuzi bavuga ko indwara zo mu kanwa zigenda ziyongera muri ibi bihe haba mu bato ndetse n’abakuru biturutse ku mpamvu zirimo imirire n’isuku nke y’amenyo.

Akanwa gafatwa nk’indorerwamo y’ubuzima bw’umubiri wose kuko iyo mu kanwa hatameze neza biba byerekana ko hari ibitagenda mu mubiri.

Abaganga bavuga ko iyi ari mpamvu indwara zo mu kanwa zigomba kuvurwa hakiri kare kugira ngo zidateza ibindi bibazo bikomeye zigakongeza ibindi bice by’umubiri.

By’umwihariko ururimi ni rumwe mu ngingo zo mu kanwa zishobora gufatwa n’indwara nyamara rufatiye runini umubiri w’umuntu. Ni rwo rutubashisha kuvuga, kurya, gutandukanya uburyohe n’ubusharire n’ibindi.

Umuganga w’indwara zo mu kanwa, Dr Banyangiriki Vincent, ukorera muri ’Odonto Clinic’ mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko indwara zifata ururimi zishobora guturuka ku mpanuka bigatuma rugira ubusembwa.

Mu bundi buryo rushobora gukomeretswa n’amenyo bitewe n’uko ateye nk’iyo atyaye ku buryo ruyasitaraho cyangwa rugafatwa na microbe zitera izindi ndwara bitewe n’imitere yarwo.

Izi ndwara zirimo izoroheje zivurwa zigakira vuba na kanseri zikunze gufata ababaye imbata z’ibiyobyabwenge n’inzoga ndetse n’itabi.

Kanseri y’ururimi ishobora kugera ku rwego rwo kuruca

Dr Banyangiriki yavuze ko mu mivurire y’ururimi iyo rufite kanseri bigeze ku rwego rusaba ko rubagwa birakorwa igice kirwaye kigakurwaho rwaba rurwaye rwose rubaye rugacibwa hakarebwa uko inyama zisigaye zakwegeranywa umuntu akabaho aho kugira ngo kanseri imwice.

Icyo gihe ngo ubuzima buba busa n’ubuhagaze kubera ko ururimi ibyo rwafashaga nko kurya cyangwa kuvuga ruba rutakibikora ari byo biganisha ku guhindura uko umuntu yabagaho.

Mu Bufaransa, buri mwaka abantu bagera kuri bihumbi 15 barwara kanseri y’ururimi ikaba ihitana abagera ku bihumbi 5000. Ku kigero cya 95% iyi kanseri ivurwa hakoresheje uburyo bwo kubaga hakavanwaho ikibyimba cyangwa ururimi rwose.

Mu bihugu byateye imbere habaho gukora insimburangingo zishobora gukora mu mwanya w’ururimi ariko biragoye kuzikora; Dr Banyangiriki yavuze ko bishoboka ko ikoreshwa ry’insimburangingo z’ururimi mu Rwanda kugeza ubu ritarahagera.

Ibi abihuriyeho na Balinda Jean Paul, ukorera mu ishami rishinzwe ubuvuzi bwa kanseri mu Kigo Gishinzwe Ubuzima (RBC).

Ururimi rushobora kugaragaza izindi ndwara umuntu afite

Ururimi rufite ubuzima ruba rufite ibara rya ‘rose’ ariko ngo hari n’abagira urujya kwirabura bitewe n’imiterere yabo. Ururimi rutukura cyane, ruriho udusebe cyangwa ibibyimba, urudakwirwa mu kanwa, urufite intananya byose bigaragaza ko haba hari ahantu hari ikibazo mu mubiri.

Isuzuma ry’ururimi rishobora kugaragaza izindi ndwara umuntu arwaye nka SIDA, Mburugu, Igituntu, diabète. Bimwe mu bibigaragaza ni ibintu by’umweru bizaho ukaba wagira ngo umuntu arwaye ubugendakanwa.

Dr Banyangiriki ati “Dufite inshingano nk’abaganga b’indwara zo mu kanwa zo kumenya ibyo bimemyetso byose ukaba wakohereza umurwayi aho bamukurikirana.”

Yavuze ko indwara zo mu kanwa zivurwa zigakira, amahirwe akaba ari uko hari abaganga bazo benshi bamaze kuboneka mu Rwanda. Kwisuzumisha ni yo nama ya mbere kandi ngo si ngombwa kwisuzumisha ari uko urwaye ahubwo nibura mu mezi atatu umuntu akwiye kubikora.

Mu barwayi yakira abenshi ni abataka indwara z’amenyo zerekeranye no kumungwa kwayo. Avuga ko kuri ubu hakorwa ibihsoboka akavurwa ku buryo nyirayo ayagumana “kubera ko iyo utakaje iryinyo ni urugingo uba utakaje.”

Muri rusange inama atanga ni uko abantu barushaho kwita ku isuku yo mu kanwa cyane cyane nyuma yo gufata amafunguro ntibibagirwe koza amenyo "kuko bigaragara ko hari abatabyitaho".

Ikindi ni ukugira umuco wo kwisuzumisha atari igihe umuntu yarwaye gusa ahubwo nka buri mezi atatu agasura muganga akamurebera uko ubuzima bwo mu kanwa buhagaze. Ibi bituma n’iyo yari kuzagira ikibazo cyamukomerera kiboneka bityo agafashwa amazi atararenga inkombe.

Kanseri yo mu kanwa ishyirwa ku mwanya wa 11 mu zikunze kugaragara ku Isi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza 78% by’abasangwamo iyi kanseri baba barengeje imyaka 55 y’amavuko ariko muri iyi myaka iri kwiyongera no mu bafite imyaka mike.

Kanseri yo mu kanwa ihagaze ite mu Rwanda?

Imibare ya OMS yo mu 2018 igaragaza ko mu Rwanda kanseri yo mu kanwa yishe abantu 338 bihwanye na 0,6% by’impfu zose; u Rwanda rwari ku mwanya wa 29 ku isi.

RBC itangaza ko kuva mu 2007 kugeza mu 2018mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu hagaragaye abantu barwaye kanseri yo mu kanwa bagera kuri 725.

Mu 2016 habonetse 77, mu 2017 bariyongera bagera kuri 88 kimwe no mu 2018 bagera kuri 97.

Balinda yavuze ko muri rusange igitera kanseri kitazwi ariko ko izo mu kanwa zishobora guturuka ku isuku nke yo mu kanwa, indwara zimwe na zimwe zo mu kanwa, itabi, inzoga nyinshi, indyo ituzuye, ubwirinzi kamere bw’umubiri budahagije n’ibindi.

Ibisebe byo ku rurimi bigaragaza ko haba hari ikintu kitagenda neza mu mubiri
Ururimi ni rumwe mu ngingo zishobora gufatwa na kanseri
Dr Banyangiriki Vincent, umuganga w'indwara zo mu kanwa atanga inama ko abantu barushaho kwita ku isuku yo mu kanwa by'umwihariko igihe bamaze gufata amafunguro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .