Ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika mu kurwanya HIV/SIDA

Yanditswe na Amb. Peter H. Vrooman
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Kigali – Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA w’uyu mwaka usobanuye byinshi mu guhangana na Virusi itera SIDA, mu gihe u Rwanda rurushaho kurwanya icyo cyorezo. U Rwanda rwateye intambwe idasanzwe mu myaka 15 ishize ariko intambwe yo kugihashya burundu isa nkaho ikigoye.

Ndizera ko hari icyo u Rwanda ruri gukora kuri icyo kibazo. U Rwanda rwabaye igihugu kiyoboye ku Isi mu kurwanya Virusi Itera Sida, ndashimira ubuyobozi, umuvuduko utajegajega, n’ingamba z’ubufatanye.

Mu cyumweru gitaha hari inama mpuzamahanga kuri SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Afurika (ICASA) izabera hano i Kigali, ni urugero rwiza.

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR), ifasha u Rwanda muri urwo rugendo n’ayarenga miliyari imwe y’amadolari ya Amerika mu myaka irenga 15 ishize, mu gusuzuma, mu buvuzi bwo gukiza ubuzima, no kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima.

Ibyo byafashije abantu. Tuzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bufatanye muri gahunda zo kurwanya Virusi itera Sida.

Abantu babana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida bafashwa n’ubufatanye hagati ya Minisiteri y’ubuzima, Imiryango itari iya leta, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDs), Global Fund, n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere uburyo bwo kurwanya HIV umunsi ku munsi.

Ubwo bufatanye burimo ibikorwa byo kwirinda no gufasha ababana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida kubona serivisi z’ubuzima. Tugomba kugera ku bo zitarageraho n’abadafata imiti.

Ubushakashatsi bwa RPHIA buherutse (Rwanda Population-based HIV Impact Assessment: RPHIA) bwashimangiye ko hari ibyiciro by’abantu bagomba kwitabwaho, bwaraduhwituye bunatwereka aho tugomba gutanga ubwunganizi.

Urugero, tugomba kumenya niba serivisi z’ubuzima zigera ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 34.

Mu cyumweru gishize, nahuye n’abari muri Porogaramu ya DREAMS ya Ambasade, igikorwa kigaragaza ibibazo bishyira abakobwa mu byago bikomeye byo kwandura Virusi itera Sida.

Urugendo rwanjye hamwe n’abo bana b’abakobwa rwanyeretse akamaro ko gukaza ingamba zo kongerera abakobwa ubushobozi, kugira ngo tubarinde kwandura Virusi itera Sida cyangwa ubwandu bushya.

Hari umugani w’Ikinyarwanda ugira uti “kugera kure siko gupfa” ushatse kuvuga ko kurwara bidasobanuye gupfa. Kubera kubona imiti, abafite Virusi itera Sida ntabwo bisobanuye ko bagiye gupfa. Ufite Virusi itera Sida ashobora kubaho igihe kirekire afite ubuzima bwiza afata imiti, itangwa ku buntu hano mu Rwanda.

Iyo imiti ifashwe neza, ikigero cya Virusi kiragabanyuka cyane ku buryo idashobora kugaragara mu mubiri, bikagabanya ibyago byo kuyikwirakwiza binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

Mu gihe twizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida n’itangira ry’inama ya ICASA 2019, u Rwanda n’abafatanyabikorwa bari kugera ku ntego zo kurwanya icyo cyorezo.

Dufatanyije, tuzakomeza gukorana hagamijwe ko abafite Virusi Itera Sida bose bagira amahirwe yo kubaho ubuzima bwiza igihe kirekire. Dufatanyije turi gutera imbere mu kurwanya HIV/SIDA

Amb. Peter H. Vrooman ni Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda kuva muri Werurwe 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .