00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINISANTE yahagurukiye ikibazo cy’umutima wa Ineza Ange

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 6 Gashyantare 2012 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amakuru yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye, Minisiteri y’Ubuzima irashimira abaganga bo mu bitaro bya Kibuye ku ruhare rwabo mu kurwana ku buzima bwa Mugisha Ineza Ange. MINISANTE ivuga ko yaganiriye n’umuryango wa Ineza, akaba azagezwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal muri iki cyumweru muri gahunda ngarukakwezi yo gusuzuma ikorwa na Dr Mucumbitsi, imwe mu nzobere mu kuvura indwara z’umutima zifata abana. Minisitiri w’Ubuzima Binagwaho Agnes yagize ati: “Ahanini iyi ndwara (...)

Nyuma y’amakuru yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye, Minisiteri y’Ubuzima irashimira abaganga bo mu bitaro bya Kibuye ku ruhare rwabo mu kurwana ku buzima bwa Mugisha Ineza Ange.

MINISANTE ivuga ko yaganiriye n’umuryango wa Ineza, akaba azagezwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal muri iki cyumweru muri gahunda ngarukakwezi yo gusuzuma ikorwa na Dr Mucumbitsi, imwe mu nzobere mu kuvura indwara z’umutima zifata abana.

Minisitiri w’Ubuzima Binagwaho Agnes yagize ati: “Ahanini iyi ndwara y’umutima irasanzwe ku bana bato. Tubinyujije mu mishinga itandukanye, dutegura gahunda yo kubaga abafite iki kibazo ku buntu kandi bakabagwa n’abahanga baturutse mu bitaro mpuzamahanga bikomeye. Iyi gahunda nayo ntizacika Ineza mu gihe bizaba bishoboka ko yabagwa. Nibiba ngombwa kandi ashobora kuzoherezwa kuvurizwa hanze”.

Umubyeyi wa Ineza, Tuyizere Jean Baptiste, nawe arashimira abantu batandukanye bakora iyo bwabaga ngo umwana we avurwe kandi akanakomeza gusaba ubufasha butandukanye.

Yagize ati: “Ndashimira buri wese udahwema kwitanga ngo Ineza akire. Kuwa Mbere ushize twamuzanye i Kigali akorerwa ikizamini maze kuwa Kane idosiye ijyanwa muri Sudani ku buryo ubu ntegereje icyo abaganga bazatangaza ngo tubone kujyayo. Jye ngomba kwirwanaho ku itike ariko ibindi MINISANTE yanyemereye ubufasha”.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’imishinga mpuzamahanga, bamaze gukora ibikorwa bwo kubaga abarwayi b’umutima bagera kuri 250 mu myaka 5 ishize.

MINISANTE ivuga ko ikomeje gukora iyo bwabaga ngo irengere ubuzima bwa Ineza ndetse na buri Muturarwanda kuko ngo ari uburenganzira bwa buri wese.

Kanda hano usome ibindi kuri iyi nkuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .