Ni stade abenshi bitirira Umwami Mutara wa III Rudahigwa [ Charles Leon Pierre] watwaye u Rwanda kuva mu 1931 kugeza 1959, bivugwa ko yakundaga kureba aho bakinira umupira w’amaguru cyane ko nawe yajyaga acishamo akawukina.
Umunyamakuru wa IGIHE yatembereye kuri iyi stade aganira n’abakuru barimo Musafiri Kabemba watangiranye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, uyu kandi yari ahari ubwo iyi stade yatangiraga kubakwa.
Kabemba Musafiri ufite imyaka 102 yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kubaka iyi stade cyagizwe n’umuzungu w’umubiligi nyuma yaho benshi mu basore bakoreshwaga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Rwinkwavu, mu masaha y’ikigoroba basoje akazi batagiraga ikindi kintu kibahuriza hamwe.
Amateka agaragaza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bwatangiye mu 1930- 1931 ubwo gasegereti yavumburwaga mu birombe bya Rwinkwavu na Rutongo. Ababiligi ngo bazanye abakongomani 300 barimo na Musafiri kugira ngo bafatanye n’abandi basore b’abanyarwanda kuyacukura.
Uko Stade ya Rwinkwavu yubatswe
Kabemba Musafiri avuga ko iyi stade ijya kubakwa yari ahari ariko ko atibuka neza umwaka, gusa ngo byaturutse ku muzungu w’umubiligi wari umuyobozi mukuru w’abacukura amabuye y’agaciro ndetse akanaba inshuti y’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Uyu muzungu yazanye umukino w’umupira w’amaguru nk’uburyo buzajya bufasha abacukuzi b’amabuye y’agaciro kwidagadura mu gihe bavuye muri iyo mirimo.
Ati “[Stade] yayishinze hafi mu 1940, yashinzwe n’umuzungu w’umubiligi wakundaga gukina umupira w’amaguru, Umwami Rudahigwa yarahazaga cyane nawe akishimira kubona uwo mukino, bigera aho bayishyiraho igipangu kiyizengurutse hose, twayikiniragaho nimugoroba no kucyumweru, ni nabwo Umwami yakundaga kuhaza.”
“Yari stade nziza cyane ifite igipangu, hari ikipe y’abacukura amabuye y’agaciro hakaba n’ikipe y’abazungu, hari n’andi makipe yadusuraga ku cyumweru aturutse ahandi hantu hose bacukuraga amabuye, amakipe yacu yose yabaga afite abajyanama.”
Uko abakinnyi bahembwaga
Kabemba Musafiri yavuze ko abakinnyi batahabwaga amafaranga ahubwo bahabwaga inka zabaga zatanzwe n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa.
Ati “Abakinnyi beza bahabwaga inka hamwe n’abatsinze ibitego, babanzaga kubatekera neza bakahaba ibiryo byinshi birimo inyama ubundi bakajya mu kibuga bamara gutsinda nanone bakababagira inka, undi witwaye neza nawe akagabirwa inka akayitahana”.
Umwami Rudahigwa yacishagamo agakina umupira
Kabemba Musafiri yavuze ko Umwami Mutara wa III Rudahigwa yari umwe mu bakundaga gukina no kureba uko bakina umupira w’amaguru, ngo rimwe na rimwe nawe yajyaga acishamo akawukina nubwo bitari cyane.
Ati “Hari ubwo yazaga inaha akizihirwa nawe agakina, yajyaga mu ikipe y’abacukuraga amabuye hamwe n’abandi batware, abazungu b’ababiligi nabo bakajya mu ikipe yabo ubundi bagakina gusa ntabwo byabagaho kenshi.”
Kabemba yavuze ko guhera mu 1960 kuzamura imipira yaberaga kuri iki kibuga yatangiye kugabanyuka ndetse abaturage batangira gusenya urupangu bakitwarira amabuye kugira ngo bayubakishe.
Abaturage barifuza ko iyi Stade yavugururwa
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu bavuze ko bifuza kubona iyi stade yavuguruwe ikajya iberaho imikino ikomeye, abandi basabye ko hashyirwa ibimenyetso byerekana ko ariyo stade yubatswe bwa mbere mu Rwanda.
Bankundiye Alphonsine yagize ati “Turifuza ko hashyirwa ikimenyetso cyerekana ko ari yo stade ya mbere yubatswe mu Rwanda, binabaye byiza bayivugurura natwe tukajya tuharebera imipira ikomeye.”
Buregeya Emmanuel we yagize ati “Leta ikwiriye kubungabunga iyi stade n’inzu ziri hano zubatswe icyo gihe zabagamo abazungu b’ababiligi, byose bikwiriye kwitabwaho ku buryo bishyirwa mu mateka y’igihugu cyacu.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’ingoro ndangamurage z’u Rwanda, Amb Robert Masozera, yabwiye IGIHE ko bari kubarura ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu hari ibyiza nyaburanga ku buryo nyuma hazakurikiraho kubibyaza umusaruro.
Ati “Rwinkwavu hari mu hantu twitayeho kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, tumaze kubona ahantu harenga 600 mu Rwanda hose kandi ntiturarangiza gukora urutonde, aho tumaze gukorera ubushakashatsi no kwandika ni 145, iriya stade ntabwo irazamo turacyareba niba akarere kabyifuza kuko tugendera ku byifuzo by’Akarere.”
Yavuze ko nyuma yo kuhabarura aribwo hazakurikira icyiciro cyo gushaka uburyo hakwitabwaho hakavugururwa hakabyazwa umusaruro.
Kugeza ubu kuri iyi stade hakinirwaho ikipe ikina mu cyiciro cya kabiri y’Akagera, ariko hakunda no kubera inama zihuriza hamwe abaturage benshi.





TANGA IGITEKEREZO