00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyanga mu mafoto 100 y’u Rwanda rw’imisozi, ibihuru n’imigezi mu myaka ijana ishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Werurwe 2021 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Bibiliya ivuga ko ibihe bihora bisimburana iteka. Hari abato bareba igihugu kiryoshye ubu, imihanda, imiturirwa, amashanyarazi, amashuri, telefone na televiziyo impande zose bakagira ngo niko u Rwanda rwahoze cyangwa se rubayeho vuba aha.

Abakuze bo bazi ko u Rwanda rwahozeho ariko abenshi iyo bigeze ku ngoma za cyami, bagerageza kurwishushanyiriza mu nzozi kuko amafoto agaragaza u Rwanda mu myaka isaga ijana ishize ubwo abakoloni n’abamisiyoneri barwinjiragamo, ni mbarwa.

Hari abazi ko ibyo bihe byo guhera mu 1900 isi yari ikiri mu mwijima, ikoranabuhanga rikiri mu mishinga, nyamara siko bimeze. Ibyuma bifotora (camera) byari bikataje, nubwo ireme ry’ibyo byafataga ritari ryiza nk’iby’ubu.

Ni muri ubwo uburyo inzu ndangamurage yita ku buhanzi n’ubugeni nyafurika ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, National Museum of African Art, ibinyujije mu kigo cyayo cy’ubushakashatsi The Eliot Elisofon Photographic Archives (EEPA), yakusanyije amafoto asaga ijana avuga ku Rwanda rwo hambere ubwo abakoloni b’abadage n’abamisiyoneri barukandagizagamo ikirenge.

Iki kigo gikora ubushakashatsi ku bugeni, umuco n’amateka bya Afurika cyifashishije abahanga mu gufotora banyuze kuri uwo mugabane, abanyamateka, inzobere mu byahise n’ibiriho ubu n’abandi. Amafoto avuga ku Rwanda bayakusanyirije mu mushinga bise ‘Peres Blancs (White Fathers) Photographic Albums’.

Ni amafoto agaragaza u Rwanda hagati y’umwaka wa 1900 na 1924. Muri ayo mafoto ubasha kwibonera imisozi y’u Rwanda itarangirika, imigezi n’inzuzi zitemba, inka n’abashumba ku misozi, intore ibwami zihamiriza, abasore basimbuka metero zirenga eshatu z’uburebure bw’urukiramende, abapfumu bagitera inzuzi, umwami agihekwa mu ngobyi, abagomeye umwami bamanikwa.

Ni amafoto agaragaramo cyane abamisiyoneri bo mu bihe bya mbere barimo Roger na Paul Van Hende, abanyafurika bari barinjiye mu gisirikare cy’abakoloni, Umwami Musinga n’umuryango we, abaturage b’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye n’ibindi.

Aya mafoto yatunganyije atakwa mu buryo bumeze nka albums zimwe zibikwamo amafoto ahanaguye ariko ntibiyabuza kugaragaza umwimerere wayo n’icyanga cy’uburyo u Rwanda rw’icyo gihe rwari ruteye.

Dore amwe muri ayo mafoto nkuko yatangajwe na National Museum of African Art:

Abanyarwanda n'abakoloni batunganya impu zo kohereza mu mahanga
Abapfumu bane bateranye mu Rwanda rwo hambere
Aha umufotozi yafatiranye abacuzi bane b'abanyarwanda bari kuruhuka nyuma y'akazi kenshi. Bari bari kumwe n'abana babiri b'abahungu bari baje kureba ibyo bakora
Abana ku mugezi n'ibicuma bagiye kuvoma
Gutarama byahozeho. Aha intore zari zirimo zishimisha abantu mu birori
Umucuzi yicaranye n'abana iruhande rwe, bitegereza uwabafotoraga
Aba bacuzi umufotozi yabasanze ku Nyundo muri Rubavu bateranye
Inkumi ebyiri zihoberana kinyarwanda
Umubyeyi n'abana be bari mu rugo mu myaka ya 1900-1924
Ababikira bigisha abana i Save kuri misiyoni mu myaka yatambutse. Ikibaho cyabaga giteye hanze
Umwami Musinga, abiru n'umupadiri wera bafata ifoto y'urwibutso
Abacuzi bicaye imbere y'umuvuba
Aya mafoto agaragaza Umwami Musinga n'umuryango we
Abagabo bicaye hafi y'ikiyaga cya Ruhondo muri Burera
Aba bagabo bari bateraniye mu misozi ya Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda
Imisozi y'u Rwanda ikiri amasugi, imihindagurikire y'ibihe itaraza
Aba bahinzi bo mu bice by'amakoro y'ibirunga bari bari mu myaka yabo bahinze
Abanyarwanda n'umukoloni bicaye mu murima bitegeye imisozi
Ifoto igaragaza ibiti n'imirima y'u Rwanda mu bihe bya mbere by'ubukoloni
Umupadiri wera n'abana batatu b'abanyarwanda bicaye ku mugezi utemba hafi y'ikiyaga cya Ruhondo
Ifoto y'umutwe w'imbogo yafatiwe mu Rwanda
Ifoto ya mbere irimo abagore bambaye amashapule bagosora amasaka. Iya kabiri igaragaza abanyarwanda ku nkombe z'ikiyaga
Abanyaburayi bifotoreza ku ngona biciye mu Rwanda
Imitwaro y'impu zivuye mu Rwanda yari ijyanywe mu mahanga
Musinga n'abahungu be n'umwe mu bayobozi b'abakoloni bafata ifoto y'urwibutso. Aha kabiri ni intore zisusurutsa ibirori ibwami
Paul van Hende, Madamu Olivier na Roger van Hende b'abamisiyoneri bicaye munsi y'igiti
Roger na Paul van Hende bari kumwe n'abagabo b'abanyarwanda
Abamisiyoneri bicaranye n'abagabo b'abanyarwanda mu mirima
Aha hari kuwa 5 Werurwe 1903. Aha mbere ifoto igaragaza abapadiri bera bari kumwe n'Abanyarwanda ku isumo. Aha kabiri ni abagabo b'abanyarwanda bafotorewe i Nyanza
Ifoto igaragaza abanyarwanda bari mu bwato mu kiyaga
Intore zisusurutsa Umwami mu Musinga mu ngoro ye mu myaka yo hambere
Aya mafoto abiri agaragaza ingabo z'Abakoloni zabaga mu Rwanda ariko zigizwe n'Abanyafurika
Ifoto ibanza igaragaza umuryango nyarwanda wa gikristu wicaye ku musambi, iya kabiri ikagaragaza umusirikare afite imbunda
Abagabo b'Abanyarwanda bagashya mu kiyaga. Ifoto ya kabiri igaragaza abagabo b'abanyarwanda bicaye ku nkombe z'ikiyaga
Abanyaburayi barimo Paul na Roger Van Hende bakambitse hafi y'umugezi
Ifoto ibanza ni iy'abagabo bahagaze iruhande rw'ingobyi ya kinyarwanda, mu gihe iya kabiri igaragaza abana bari iruhande rw'inzu za kinyarwanda
Aha mbere, umwana yikoreye igitebo hamwe n'umugabo bahagaze mu nzu, ku ifoto ya kabiri abana bahagaze mu nzu yubakishije imigano n'imbingo
Iyi foto igaragaza umwana w'umuhungu wari urwaye ibibembe
Ubwato bw'abadage mu kiyaga
Umudage Paul Van Hende n'umugore we bahetswe mu ngobyi
Umwami Musinga ashagawe n'Intore nyarwanda mu myaka yo hambere
Umwami Musinga ahagaze hagati ya madamu Olivier ndetse na Roger Van Hende
Umugore wa Musinga ahagararanye n'umwana. Ifoto ya kabiri igaragaza umwana wambaye ishapule n'imyambaro ikoze mu byatsi
Umugore wa Musinga ahetswe mu ngobyi ashagawe n'abana mu gihe ku ifoto yo hasi hagaragara intore
Paul na Roger Van Hende bitegereza Abagabo b'abanyarwanda banywera inzoga mu kabindi. Hasi hagaragara intore nyarwanda zitambuka mu birori
Paul Van Hende ahagarikiye abagabo b'abanyarwanda mu gihe cyo gukora imirwanyasuri. Ifoto ya kabiri iriho umugabo wagashyaga mu kiyaga
Roger n'umugore we bicaye ku nkombe z'umugezi. Ifoto ya kabiri bari bahagaze ku kiraro
Ifoto y'umwe mu babaga bagomeye umwami uko bahanwaga
Ku ifoto ya mbere, igaragaza abanyarwanda bari kumwe na Paul van Hende bafite umutwe w'inka. Ifoto ya kabiri igaragaza abanyaburayi Paul van Hende na Roger bari kumwe n'abanyarwanda mu nkambi
Umwana w'umuhungu n'umukobwa b'abanyarwanda bambaye amashapule
Intore nyarwanda yifotoreza imbere y'urugo rwa kinyarwanda
Intore zihamiriza mu rugo rw'umwami Musinga. Ifoto ya kabiri igaragaza abagore b'abanyarwanda birabye ingwa ibwami kwa Musinga
Abanyarwanda basimbuka urukiramende i Nyanza
Abacuruzi b'Abaswahili bagiye gucuruza mu Rwanda banyuze mu kiyaga
Abapfumu babiri b'abanyarwanda bicaye ku kirago
Ifoto ya mbere igaragaza ingabo y'ibwamu, mu gihe iya kabiri igaragaza umwami Musinga
Umwana w'umunyarwanda hamwe n'umupadiri w'umumisiyoneri bahagaze mu murima hafi ya Kiliziya
Intore nyarwanda zihamiriza i Nyanza mu ngoro y'ibwami
Umugore n'abana be bifotoreza imbere y'urugo rw'imbingo. Ifoto ya kabiri igaragaza abana bambaye amashapule imbere y'urugo rw'imbingo
Abagore b'abanyarwanda bitabiriye ibirori bisize ingwa mu maso
Abagabo b'abanyarwanda basimbuka urukiramende i Nyanza
Aha umwami Musinga yari ahagaze iruhande rw'inka y'inyambo
Ishyo ry'inka nyarwanda ribyagiye, abashumba bazicaye imbere
Abanyarwandakazi bari kumwe n'abana babo
Abanyarwanda n'abapadiri bera mu isoko i Rwaza mu Majyaruguru
Umwami Musinga ahetswe mu ngobyi, abahungu be babiri bamuri iruhande ku munsi mukuru
Abapadiri bera babiri bahagararanye n'abanyarwanda
Umwami Musinga ari kumwe n'abaja be
Ifoto igaragaza abanyarwanda kuri misiyoni i Save
Abakiristu bavuye mu Misa i Save
Umworozi nyarwanda aragiye inka ze
Aborozi b'abanyarwanda baragiye inka zabo hafi y'i Nyanza
Abahinzi b'abanyarwanda bari mu mirima yabo mu Bugoyi, ubu ni mu karere ka Rubavu
Abagabo b'abanyarwanda bari kumwe n'inka y'inyambo
Ifoto igaragaza ikiyaga cya Burera mu Majyaruguru
Umwami Musinga ahagararanye n'abagaragu be ibwami
Ikiyaga kiri hejuru y'ikirunga cya Nyiragongo, ubu icyo kireunga kibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Agasozi ka Rulindo mu Majyaruguru kataraturwa mu myaka ya 1900
Abahinzi nyarwanda bari mu murima bitegeye ikiyaga cya Ruhondo
Abagabo b'abanyarwanda mu murima bitegeye ikiyaga
Abahinzi mu bice by'Amajyaruguru bitegeye ibirunga
Ibibaya byo munsi y'ibirunga by'u Rwanda mu myaka ya 1900
Abahinzi hafi y'ikiyaga cya Muhazi
Munsi y'ibirunga, abahinzi nyarwanda bari bari mu mirima yabo
Umugore w'Umumisiyoneri hamwe n'umuhungu w'umwirabura bambuka umugezi
Aha inka zari ziragiwe ziri kurisha mu rwuri
Abanyarwanda n'abanyamahanga bagashya mu bwato mu kiyaga cya Muhazi
Ifoto yafatiwe ku Nyundo i Rubavu igaragaza ikirunga cya Nyiragongo
Ifoto ya mbere igaragaza abahinzi mu mirima mu Bugoyi, iya kabiri ikagaragaza abantu bicaye mu gikombe cy'umusozi
Abahigi nyarwanda bifotoreza ku nzovu bari bamaze kwica i Rwaza
Ku ifoto ibanza, hagaragara abahinzi mu mirima yabo hafi y'ibirunga, iya kabiri ni abagore bari bari kogoshana imisatsi
Ku ifoto ya mbere, umugore wa Van Hende yari ahetswe mu ngobyi ku mugezi wa Ruvyironza mu Burundi, bamujyanye mu Rwanda
Aha mbere abahinzi b'abanyarwanda bari ku misozi mu mirima yabo, aha kabiri abapadiri bera babiri n'itsinda ry'abana b'abanyarwanda bicaye ku musozi
Abana bicaye baruhuka hafi y'ibiti by'iminyinya

Ushaka kubona amafoto yose wakanda aha:

Amafoto: The Eliot Elisofon Photographic Archives (EEPA)

National Museum of African Art


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .