Abanyabugeni b’abagore bahawe umwihariko mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Gicurasi 2020 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruritegura kwifatanya n’Isi mu birori by’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingoro Ndangamurage uzizihizwa hatangizwa imurika ry’ibihangano by’ubugeni by’abahanzi b’abari n’abategarugori.

Buri mwaka tariki 18 Gicurasi Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingoro Ndangamurage, hazirikanwa umuco, amateka n’imibereho gakondo by’abatuye Isi.

U Rwanda narwo rwifatanya n’amahanga mu kwizihiza uwo munsi ushimangira agaciro ko guhererekanya amateka no guteza imbere umuco ufatwa nk’umusingi w’imibereho y’igihugu.

Urwa Gasabo rubarizwa mu Muryango Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage (ICOM) uhuriyemo abanyamuryango basaga 44 000 bakora mu ngoro ndangamurage 20 000 zo mu bihugu 138.

Muri uyu mwaka, uyu munsi wahawe insanganyamatsiko ivuga ku kugira “Ingoro ndangamurage zigamije uburinganire, ubudasa no kudaheza’’.

Kuri iyi nshuro iki gikorwa cyateguwe mu buryo bwihariye aho hazifashishwa ikoranabuhanga bitewe n’ingamba zashyizweho zo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni muri urwo rwego Ingoro ndangamurage zo mu bihugu binyamuryango bya ICOM zasabwe kucyizihiza hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) cyizizihiza ibi birori hafungurwa ku mugaragaro imurika rishya mu Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherereye i Kanombe, ku wa 18 Gicurasi 2020.

Iri murika ry’ibihangano by’ubugeni ryahawe insanganyamatsiko ivuga iti “Ubutumwa bw’abanyabugeni b’Abanyarwandakazi: Uburinganire kuri bose.’’

Ni insanganyamatsiko yari yagenwe ku Munsi Mpuzamahanga w’Abari n’Abategarugori [yasubitswe kubera ingamba zo guhangana na Coronavirus], ariko inahurirana n’iyatanzwe na ICOM uyu mwaka wa 2020.

Iyo urebye mu byiciro bitandukanye bibarizwamo abari n’abategarugori mu Rwanda, usanga baragize uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ariko basigara inyuma mu bijyanye n’ubugeni bitewe n’impamvu zirimo ubushobozi buke, kubura amahugurwa ahagije mu bijyanye n’ubugeni n’izindi mbogamizi zo mu buzima busanzwe.

Ushingiye no ku bihangano bimuritse mu Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi y’i Kanombe “Hari icyuho kinini hagati y’ibihangano by’abagore n’abagabo. Ibi ntibisobanuye ko badashoboye, bafite impano muri bo kuko na bake bari muri uwo mwuga bakora ibihangano byiza cyane, bimwe muri byo bifite ubwiza burenze ibya basaza babo.’’

Imurika rizakorwa nk’uburyo bwo gukora ubukangurambaga mu bari n’abategarugori, binyuze mu butumwa bukubiye mu nsanganyamatsiko y’imurika no mu bihangano byabo byateguwe kandi bizamurikwa, bakangurirwa kwigirira icyizere, gutinyuka no kugaragaza impano bafite mu by’ubugeni.

Iri murika ryateguwe hagamijwe gufasha abahanzikazi bato no kubaharurira inzira zo kungukira mu bikorwa byabo; gufasha abanyabugeni b’abagore gutegura ibikorwa byo kumurika ibihangano byabo; kwerekana agaciro ko gushora mu bushobozi bw’umugore no kubafasha kugeza imishinga yabo ku rwego mpuzamahanga, byanafasha abandi kubigiraho.

Rizahuza abanyabugeni b’abari n’abategarugori 35 bo mu bihugu bitandatu birimo u Rwanda, Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi, Serbia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

INMR yateguye iri murika ifatanyije n’Ikigo Ndangamuco cy’Abadage Goethe Institut-Kigali. Ibyo bigo byombi byafashije abari n’abategarugori b’abanyabugeni mu kuritegura, kubaha amahugurwa n’ubushobozi bwo gukora ibihangano byabo no gutunganya imurika riboneye.

Umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage uzanyuzwa kuri murandasi (Webex) ku wa 18 Gicurasi 2020 saa Cyenda. Abifuza kuwukurikirana baziyandikisha bohereza ubutumwa kuri [email protected] cyangwa bakandikira ikigo banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Biteganyijwe ko umukozi w’Ingoro ndangamurage azasobanurira abazakurikira iki gikorwa ibijyanye n’imurika, ababwira ubutumwa bukubiye mu bihangano bigize imurika nkuko bigenda mu gihe bari gusura bisanzwe.

U Rwanda rufite Ingoro z’Umurage umunani zimuritse umurage n’amateka by’igihugu ku mibereho y’abagituye, imyemerere, imyidagaduro, imyambarire, imiziro n’imiziririzo, amateka yacyo.

Nyuma ya gahunda ya Guma mu rugo yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ibikorwa byo gufungura imiryango ku basura ingoro ndangamurage byarasubukuwe ku wa 5 Gicurasi 2020.

Imurika ryateguwe nk’uburyo bwo gukora ubukangurambaga mu bari n’abategarugori
Abanyabugeni b’abagore bahawe umwihariko mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage
Iri murika ry’ibihangano by’ubugeni ryahawe insanganyamatsiko ivuga iti “Ubutumwa bw’abanyabugeni b’Abanyarwandakazi: Uburinganire kuri bose’’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .