Amateka agaragaza ko inka yahoze ari ikimenyetso gikomeye cy’ubukungu bw’igihugu, uwabaga ayifite ntiyarwazaga bwaki, ntiyarumbyaga imyaka, ntiyaburaga abagaragu n’inshuti.
Akenshi ikintu cyabaga cyubashywe mu Rwanda rwo hambere, ibigikomokaho byagiraga ivugwa ryihariye ritandukanye n’ibindi bisanzwe, bikitabwaho na buri wese yaba umukuru n’umuto, bajya kugira icyo bavuga ku nka cyangwa ikindi cyahawe agaciro gakomeye, bakigengesera, bikaba bizwi mu Kinyarwanda nk’Ikeshamvugo.
Inka iri mu bintu bitagatifu mu muco n’amateka y’u Rwanda, byubahwa kandi bitinywa byagize uruhare runini mu mushinga wo kurwubaka.
Inka n’ibiyikomokaho nk’amata, amavuta n’ibikoresho byifashishwa mu bworozi bw’inka birimo ibyansi, byagiye bihabwa umwihariko mu muco w’u Rwanda.
Nk’uko tubikesha igitabo “Ikeshamvugo mu Kinyarwanda” cy’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu , Inzobere mu Busizi, Umuco, Ubuvanganzo n’amateka y’u Rwanda, tugiye gukomoza ku ikeshamvugo rikoreshwa ku Nka nk’umutungo w’ikirenga mu gihugu, wagize uruhare rw’ikirenga mu bukungu, mu mibereho myiza y’abaturage, mu bubanyi n’amahanga, mu mutekano n’amahoro, mu mihango n’imigenzo y’Abanyarwanda n’ibindi.
Ntibavuga Bavuga
Agahu irigata yapfushije: Akaraga
Aho bamena amase y’inka: Icukiro
Aho inka zibyagira : Mu ngombe
Aho inka zirishiriza: Urwuri
Aho umuriro wazo uri: Ku gicaniro
Aho zinywera ku mugezi: Ku mwaro, ku ibuga
Gusiga amase ku mabere banga ko inyana zonka: Gukoreza
Guca inka ibere : Kuryogosha
Guca ubwatsi bw’inka : Kwahira
Guca umurizo : Gukemura umurizo
Guhanagura inka : Kuzihonora
Guhatira inka ngo yonse itari iyayo : Gutsindira
Gukamana ingoga (vuba) : Gukama kera
Gukamisha yombi : Kuvuruganya
Gukamwa make : Gukamwa menshi
Gukura amase mu kiraro : Gukuka
Gukura amase mu kiraro: Kuzikukira
Gukurura babyaza : Kuvutira
Gupfa kw’Imfizi : Gutaha
Gushyiraho inka iyayo : Kwinikiza
Gusubiza inyuma : Gukumira
Gusuhuka kw’inka: Kugisha
Guta umuziha kwazo: Gufuma
Gutoroka kw’inka : Kumena
Gutwita kw’inka: Guhaka
Ibihamagazo byazo : Indirimbo zayo
Ibisingizo byazo: Amazina yazo
Ibiti bikinga inzu y’inka: Ibihindizo
Ibyatsi bahanaguza inka: Inkuyo
Ibyatsi basasira inka: Icyarire
Icyo zinyweramo amazi: Ikibumbiro
Igicaniro ntikizima : Kirasinzira
Aho inka ziteraniye: Inama y’inka
Inka ipfushije iyayo: Isuri
Inka yonka itari nyina: Kugoba
Inkoni baragiza inka: Inshyimbo
Inyana ikivuka: Umutavu
Inyana ntizisubira ku gasozi: Zisubira iswa
Inzu y’inka: Ikiraro
Inzu y’inyana: Uruhongore
Iriba zinyweramo: Ikibumbiro
Kurangiza gukama: Guhumuza
Kurangiza gushitura: Guhaza
Kurangiza kunywa kwazo: Gukuka
Kurekeraho gukamwa: Guteka
Kurwara ibisebe ku mabere: Gusarika
Kurya kw’inka: Kurisha

TANGA IGITEKEREZO