Indirimbo umwami Yuhi Musinga yaririmbye ubwo yacibwaga mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Werurwe 2020 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Umwami Yuhi V Musinga, ni umwe mu bayoboye u Rwanda mu bihe bibi , ayobora ubwo abakoloni bageraga mu Rwanda bagashaka kumwambura ubutegetsi, yabangira bakamwirukana mu gihugu.

Musinga yimye ingoma ahagana muri Werurwe 1897, ayambuye mukuru we bahuje se, Mibambwe IV Rutarindwa. Byakurikiwe no kwitwikira mu nzu kwa Rutarindwa n’umuryango we wose amaze kumenya ko yagambaniwe.

Musinga yimye ingoma akiri muto, ku myaka 14 gusa, ari nayo mpamvu mu minsi ye ya mbere yayoborerwaga na nyina Kanjogera. Ni imyaka yari iruhije kuko Abakoloni b’Abadage n’abamisiyoneri ba mbere bari bari kwinjira mu Rwanda, bashaka abayoboke mu banyarwanda.

Kubera kwanga amabwiriza bamuhaga n’uburyo bashakaga kuyobora u Rwanda, Abakoloni birukanye umwami Musinga mu Rwanda mu Ukwakira 1931.

Saa yine n’igice ku wa 14 Ukwakira 1931 igihiriri ry’abaja cyahagurutse i Nyanza giherekeje Musinga, abagore be batanu n’abana be icyenda na nyina Kanjogera n’abo mu muryango wabo, bajyanwa mu nzu yari yabateguriwe i Kamembe.

Mu gitabo cyiswe Rucunshu, cya Ruhashya Épimaque, ku ipaji ya 94 kugeza kuya 95, hagaragara indirimbo bivugwa ko yahimbwe n’Umwami Musinga ubwo yacibwaga akajyanwa i Kamembe akavaha ajya i Moba.

Muri iyo ndirimbo, Musinga agaragaza ko yari umwami mwiza uzi kurinda igihugu kandi ufasha abababaye. Agaragaza ko yaciwe mu gihugu nta cyaha yakoze, n’agahinda atewe no gusiga igihugu cye, abaturage be n’abana be.

Ntabwo bizwi neza niba iyo ndirimbo ariyo Musinga yihimbiye ubwe dore ko ntaho amateka amugaragaza nk’umusizi, cyangwa niba ari iyo yahimbiwe ikamwitirirwa.

Indirimbo ya Musinga acibwa

Nali Rugwiza
Rugwiza kulinda
Namenyaga impfubyi
Ngakiza abababaye.

Baterambabazi
Nkumi zikowe
Bagore b’amaliza
Mubeho neza

Jye nciwe
Ntagira igicumuro
Habe na gitoya
Mba ndoga Kalinga

Na yo Kalinga
Yavunnye imilishyo
Na yo Indamutsa
Yabuze imitsindo

Jye ngiye ishyanga
Nyuma y’ishyamba
Aho bagera
Ntibagaruke

Nsize ibitenga
Bitagira umutemeli
Nsize impfubyi
Zitagira kirera

Nsize RUDAHIGWA na RWIGEMERA
BAKAYISHONGA uwo ni ifu iseye
Naho NKURANGA uwo ni ingorore.

Musinga yakomeje kuba i Kamembe ameze nk’ufungishijwe ijisho. Tariki 2 Ukwakira 1933, nyina wa Musinga, Kanjogera yaje gupfa bakiri i Cyangugu.

Mu 1939 ubwo hadukaga intambara ya kabiri y’isi, Musinga n’abambari be bagaruye icyizere ko Abadage nibatsinda, bazamusubiza ku butegetsi.

Ababiligi bamaze kumenya ibyo byifuzo bya Musinga, bamufunze inshuri ebyiri i Kamembe, babonye akomeje, tariki 18 Kamena 1940 basinya Itegeko ryo kumwohereza muri Congo mu gace ka Moba, hafi y’ikiyaga cya Tanganyika.

Ageze muri Congo, Musinga yongeye gufungwa n’abaturage ba Congo bakeka ko ashaka kongera kwiyimika nk’umwami ku butaka bwabo. Yakomeje kubaho atariho kugeza tariki 13 Mutarama 1944 ubwo yashiragamo umwuka.

Amateka avuga ko umugogo we watwawe n’Ababiligi, ariko nta gihamya na kimwe cyemeza ko ari bo bawujyanye koko.

Umwami Musinga ubwo yari mu ngoro ye i Nyanza ahagana mu 1930

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .