00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’Insigamugani “Yigize idebe”

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 12 January 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Uyu mugani baca bagira ngo “Yigize idebe”, bawuca iyo babonye umuntu wigize indakoreka cyangwa indakeburwa, akigira intagondwa, ni bwo bagira bati “Yigize idebe”. Wakomotse ku madebe ari yo bagaragu b’ibugabekazi kwa Nyirayuhi Nyiratunga, watwaranye u Rwanda n’umuhungu we Yuhi Gahindiro, ahasaga mu wa 1746.

Nk’uko amateka y’impitabihe ku Rwanda abidutekerereza, ubusanzwe mu nzego z’abanyamirimo b’ibwami zashyizweho n’umwami Mutara Nsoro Semugeshi ahasaga mu wa 1543 yashyizemo n’umwihariko w’abagaragu b’ibugabekazi batandukanywa n’ab’ibwami, banahabwa izina ryabo, bitwa “Amadebe”.

Aba bagengwaga n’amabwiriza y’ibugabekazi ku buryo ay’ibwami nta cyo yabarebagaho. Guhera ku ngoma y’umugabekazi Nyiramavugo Nyirakabogo nyina wa Semugeshi, ni bwo urwo rwego rwatangiye imirimo ya rwo.

Nyuma y’ipfuba ry’umugambi mubisha wa Gatarabuhura washakaga guhirika ubwami bwa murumuna we Sentabyo n’umwana we Gahindiro wari ukiri uruhinja, Nyiratunga yategekeye umwami Yuhi Gahindiro, kuko se Mibambwe Sentabyo yatanze Gahindiro akiri uruhinja rw’imyaka ibiri.

Nk’uko amabanga y’ubwiru ari bwo tegeko nshinga ryo mu Rwanda rwo hambere yabigenaga, umugabekazi yagombaga gufata ubutware bwe akabwongeraho n’ubw’umwana we utarakura ubundi agatwara u Rwanda kugeza igihe umwana we azagirira imyaka makumyabiri, ubundi akamushyikiriza inyonga (Ibimenyetso by’ubwami) ubundi we akisubirira mu mbere h’ibugabekazi.

Ni ko byagendekeye Nyirayuhi Nyiratunga watwaye u Rwanda mu gihe umwana we Gahindiro yari atarakura. Ku buryo yajyaga yicara ku nteko akagereka akaguru ku kandi, agatamira urujigo rwe, ubundi akifata kigabo kugira ngo batamusuzugura u Rwanda rukitwa igihugu kigengwa n’umugore.

Muri iyo myaka cumi n’umunani Nyiratunga yatwaye u Rwanda wenyine, yitaye ku mirimo y’ibwami, iy’imibereho myiza y’abaturage n’iy’umutekano w’igihugu, yirengagiza iy’ibugabekazi kubera ko yari wenyine Gahindiro atarakura.

Bituma imihango yose y’ibugabekazi ipfapfana n’abagaragu b’ibugabekazi bitwaga amadebe, bagakora ibyo bishakiye kuko badafite gicunga. Bakavuna umuheha bakongeza undi, ikosa bakoze ntirigire gikosora, icyaha bakoze ntirigire gihana n’ibyo batwaye ntibigire kigarura. Kugeza nubwo biraye mu bya rubanda bakabyigarurira uvuze bakamukoreraho urugomo.

Bitewe n’uko Nyiratunga yaburaga uburyo abakurikirana kubera inshingano nyinshi zo ku rurembo, uwagiraga icyo avuga asa n’urega amadebe ye ku myitwarire yayo idahwitse, Nyiratunga yaramutwamaga akamubwira ko bagomba kumurekera amadebe ye, kuko nta we yahaye inshingano zo kuyacunga. Ariko ibyo yabikoraga byo kwanga kugaragaza intege nke afite zo gucunga imyitwarire y’abagaragu be, kubera inshingano zikomatanyije yari afite.

Amadebe na yo aragenda yigira amadebe koko! Yikorera ibyo ashaka byaba ibyiza cyangwa se ibibi, byaba ibikiza cyangwa ibyangiza, kandi akarushaho kugaragaza ko nta we ufite icyo yayakoraho.

Nubwo bari abagaragu b’ibugabekazi, kandi Nyiratunga akaba yaraciye iteka ko nta we ufite ububasha bwo kugira icyo yabakoraho usibye we wenyine, ariko ibikorwa byayo ntibyabujije kwamaganwa na rubanda, uko bwije n’uko bukeye abaturage bari baturiye ibugabekazi bagahora binubira imyitwarire yabo. Maze ibikorwa byabo biza gukorerwaho ubugenuzi bw’imigani, maze bahinduka iciro ryayo karahava!

Umuntu wese wigize intakoreka, intakeburwa, intavugirwamo, ugaragaje ko afite kirengera kuruta abandi, rubanda bamubona bakamuciraho umugani ukura ibirari ku myifatire amadebe yagaragaje, nuko bakagira bati “Na we yigize idebe”. Kugeza igihe Nyitatunga yahereye Gahindiro inyonga, ubundi abona gusubira mu mirimo y’ibugabekazi, acunga neza imyitwarire y’amadebe ye, abona gusubira ku murongo.

Kuva ubwo rero i Rwanda babona umuntu w’ikinani bagoragoza ntashoboke, wigize indakoreka, ubwira ntiyumve, wigize indakeburwa, ugaragaza ko afite kirengera yihariye nta wamukoraho, babura uko bamugira bagatererayo utwatsi, bakamugera kuri ya madebe, bati "Uriya yigize idebe".

Kwigira idebe= Kwigira indakoreka, kwigira indakeburwa, kwigira icyigenge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .